Jacques Tuyisenge yahawe nimero 9 ya APR FC

Rutahizamu mushya wa APR FC, Tuyisenge Jacques, yahawe nimero 9 nk’umwambaro uzajya umuranga mu kibuga muri iyi kipe y’ingabo.

Ubwo yageraga muri APR FC mu kwezi gushize, Tuyisenge Jacques yasabye guhabwa nimero 9 yagiye yambara mu makipe yose yanyuzemo arimo Police FC, Gor Mahia, Petro Atlético de Luanda no mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Kuri iki Cyumweru nibwo habaye umuhango wo guhererekanya iyi nimero hagati ya Tuyisenge wayisabye na Nizeyimana Djuma wari umaze umwaka umwe ayambara.

Nizeyimana Djuma yari yahawe nimero 9 ya APR FC ubwo yayigeragamo muri Kanama 2019, avuye muri Kiyovu Sports.

Uyu mukinnyi kuri ubu ugiye kujya yambara nimero 7 yari ifitwe na Nkomezi Alex wasezerewe, yavuze ko yemeye gutanga nimero ye kuri Tuyisenge kuko yayimusabye kandi akaba ari mukuru we afite byinshi azigiraho.

Ati ”Kuba namuhaye nimero byatewe n’ubusabe bwabanje kubaho kuko Jacques ni umukinnyi mwiza, mukuru kandi ufite ubunararibonye hari byinshi namwigiraho.”

“Kuba yaje akabinsaba ntabwo byabanje kunyorohera ariko kuko nzi umusanzu azatanga ku ikipe yacu kandi nkaba ndi umukinnyi ugikeneye kwiga byinshi niyo mpamvu nemeye kumuha iriya nimero kugira ngo twese mu ikipe tuzitange nta mbogamizi n’imwe.”

”Mu busanzwe nkunda nimero eshatu hari 7,9 na 11. Kuba ngiye kwambara nimero 7 ni ibintu byiza kuri njye kandi uko nzakomeza kwitwara neza nzagenda nyubakiramo izina bingendekeye neza nkaba nanayigumana. “

Tuyisenge yaguzwe na APR FC tariki ya 17 Nzeri, aho ubuyobozi n’abatoza bayo bemeza ko ari mu bazayifasha kugera ku ntego yayo yo gukina amatsinda y’imikino Nyafurika mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Abakurikiranira hafi APR FC, bavuga ko ashobora no kugirwa kapiteni wa mbere w’iyi kipe nyuma y’uko asanzwe afite izi nshingano mu ikipe y’Igihugu, aho yungirije Haruna Niyonzima.

Manzi Thierry wambara igitambaro cya APR FC uyu munsi, yagihawe akiyigeramo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports.

 

Nizeyimana Djuma yemeye guha Jacques Tuyisenge nimero 9

 

Tuyisenhe yambara nimero 9 aho agiye hose

 

Tuyisenge wambara igitambaro cya kapiteni mu Amavubi, bamwe bavuga ko ashobora kugirwa kapiteni wa APR FC

 

Nizeyimana Djuma yahawe nomero 7 itari ufite uyambara

 

Manzi Thierry yahawe igitambaro cya kapiteni wa APR FC akiyigeramo mu 2019, avuye muri Rayon Sports
@igicumbinews.co.rw