Jeannette Kagame yahaye impanuro urubyiruko

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwanga ikibi aho cyaba kiri hose kabone n’iyo cyavugwa n’umuntu mukuru cyangwa bafitanye isano.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira mu Ihuriro Ngarukamwaka rya 13 rya Unity Club Intwararumuri. Ni ihuriro ryabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura ariko ryakurikiranywe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abantu batandukanye bari mu bice bitandukanye by’igihugu no mu bihugu by’amahanga.

Mu Rwanda, ibiganiro byakurikiranywe ku rwego rw’intara kuri site enye zirimo iya Rwamagana, Huye, Musanze na Karongi mu gihe mu mahanga ari kuri site umunani zirimo mu Bushinwa, muri Koreya y’Epfo, mu Buhinde, mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Misiri, Zambia na Ethiopia.

Kuri iyi nshuro iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”.

Mu ijambo ritangiza iri huriro, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amateka mabi yaranze u Rwanda atari wo murage abakuru bifuza kuraga urubyiruko, ahubwo ko kubigisha kwiyumvamo ubunyarwanda mbere na mbere ariyo nkingi y’u Rwanda rw’ejo ruzira amacakubiri.

Madamu Jeannette Kagame watanze impanuro mu buryo bw’ikoranabuhanga, yasabye urubyiruko guhaguruka igihe rubonye ikibi rukacyamagana, aho cyaba gituruka hose.

Yabishingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bwagaragaje ko umuryango ufite uruhare mu gukwirakwiza ibitekerezo byigisha amacakubiri abana, ndetse bwanagaragaje ko urubyiruko rufite ubumenyi buke ku mateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Nimutinyuke mwange ikibi, kabone n’ubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru cyangwa mufitanye isano, mukomere ku bumwe, muzirikane u Rwanda igihe cyose, musesengure ibibazo twagize kandi tubitezeho kuzaba umuti w’igisubizo kirambye cyabyo.”

@igicumbinews.co.rw