Jose Chameleone arembeye bikomeye mu bitaro kubera inzoga




Umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja, uzwi nka Jose Chameleone, arembeye mu bitaro nyuma yo kurwara bitunguranye mu mpera z’iki cyumweru.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bajyanama be witwa Stuart Kagolo, Chameleone  yafashwe mu masaha ya mu gitondo, ku wa gatanu.

Stuart yavuze ko yabanje kujya kuvurizwa ahitwa Doctors Clinic mu gace ka Sseguku hafi ya Entebbe muri Kampala,  mu gihugu cya Uganda, gusa ntago abaganga baho babashije kumuvura bahita bamwohereza ku bindi bitaro.



Mama we, Proscovia Mayanja nawe yageze kuri ibyo bitaro nk’umuryango bahita bafata icyemezo cyo kujya kumuvuriza ku bitaro bya Nakasero.

Amakuru dukesha The Ugandan Daily avuga ko Chameleone arembye bikomeye kuko abaganga bavuga ko arwaye umwijima ndetse n’agasabo k’indurwe bikaba byaramurenze bitewe no kunywa inzoga nyinshi.

Andi makuru avuga ko atari ubwa mbere ubu burwayi bumufata kuko ubushize abaganga bari baramubujije kunywa inzoga ariko Chameleone akanga kuzivaho ahubwo agahitamo kuzigabanya aho yari asanzwe yinywera inzoga ziri mu bwoko bwa Wine gusa.

Ntago ari inshuro ya mbere uyu muhanzi wanditse amateka muri Afurika y’Iburasirazuba ajyanwe mu bitaro muri uyu mwaka kuko yaherukaga kurwarira mu bitaro bya Nsambya.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: