Jose Mourinho nyuma yo kumara igihe yitwara nabi yabonye intsinzi

Gutsinda kwa Tottenham byatumye ijya ku mwanya wa gatanu aho irushwa na Chelsea iri ku mwanya wa kane amanota ane, mugihe Manchester City yakomeje kurushwa amanota 22 na Liverpool iri ku mwanya wa mbere, ishobora gutwara igikombe ku itariki 21 Werurwe 2020 ubwo izaba yakinnye na Crystal Palace, mu gihe yaba ikomeje gutsinda imikino yayo yose isigaye.

Steve w’imyaka 22 y’amavuko yatsindiye Tottenham igitego cya mbere, wari umupira wa mbere ikipe ya Tottenham yateye ugana mu izamu ku munota wa 63, nyuma yaho Oleksandr Zinchenko yaramaze gusohorwa mu kibuga kuko yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo kubera gukorera ikosa Hrry Winks.

Ubwo kandi City yari yahushije penariti yabonye mu gice cya mbere cy’umukino, iterwa na Gundogan maze Hugo Lloris ayikuramo.

Kumunota wa 71, Song Heung-min yaciye kuri Fernandinho n’umuzamu wa City Ederson, yemeza intsinzi ya Tottenham bidasubirwaho ubwo yatsindaga igitego cya kabiri. Hugo Lloris yakoze akazi gakomeye ku mugoroba wo ku cyumweru, yakuyemo imipira y’abakinnyi nka Aguero, Gundogan na Sterling.

Mourinho yagaragaje uburakari ubwo umusifuzi yangaga guha Raheem Sterling ikarita, ubwo y’igwishaga mu rubuga rwa nyezamu ashaka penariti ya kabiri ariko ntiyahabwa ikipe ya Manchester City.

Nyuma yo kubona amanota atatu umutoza Jose Mourinho mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati:“twari tumaze iminsi tunganya n’amakipe turi kumwe k’urutonde rwa shampiyona, byari iby’ingenzi kubona amanota atatu, turacyafite gahunda yo kuza mu makipe ane ya mbere, wari umukino tuzi imbaraga zabo twakinaga na bo, njye n’abasore banjye twari beza.”

Umutoza Pep Guardiola nyuma yo gutakaza umukino yagize ati:“twakinnye neza ariko turatsindwa, byongeye biraba, bateye imipira ibiri igana mw’izamu batsinda ibitego bibiri, twari twavuzeko mu gice cya mbere tugomba kwitonda, amakarita y’umuhondo azavuba kandi ibikorwa nabyo biba ari byinshi.”

Tottenham izakira Southampton mu kiciro cya kane cy’igikombe cya FA, azaba ari kuwa kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2020, mugihe Manchester city izakira west Ham mu mikino ya shampiyona ku cyumweru tariki ya 9 Gashyantare.

11 babanjemo kumpande zombi.

Tottenham: 1 Lloris, 24 Aurier, 4 Alderweireld, 6 D. Sánchez, 39 Tanganga, 18 Lo Celso, 8 Winks, 7 Son Heung-Min, 20 Alli 23 Bergwijn, 27 Lucas Moura

Man City: 31 Ederson, 2 Walker, 30 Otamendi, 25 Fernandinho, 11 Zinchenko, 17 De Bruyne, 16 Rodri, 8Gündogan, 26 Mahrez, 10 Agüero, 7 Sterling     

Dukundane Ildephonse/igicumbinews.co.rw