AMAFOTO: Kabuga Félecien yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha acungiwe umutekano bikomeye

Uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020.

Kabuga yajyanywe imbere y’Ubushinjacyaha ari mu modoka ya Renault yari iherekejwe n’indi ya Gendarmerie y’u Bufaransa, imbere hari na moto zicunze umutekano.

Yitabye Ubushinjacyaha ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri avanywe muri gereza yitwa “La Santé” aho afungiwe.

Umushinjacyaha yamumenyesheje ibijyanye n’impapuro zimuta muri yombi zatanzwe n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT.

Urukiko rugomba kumumenyesha ibyo aregwa, ikirego kigashyikirizwa abacamanza bazagikurikirana mu gihe kitarenze iminsi umunani.

Imodoka yari itwaye Kabuga yari iherekejwe imbere n’inyuma na moto zicunga umutekano
Abapolisi bari barinze Kabuga ubwo yavanwaga mu modoka ajyanwa imbere y’Ubushinjacyaha 
Amafoto: Getty Image

 

@igicumbinews.co.rw