Kabuga yageze muri Gereza yo m’U Buholandi

Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwatangaje ko Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe muri gereza za Loni i Hague aho agiye gufungirwa by’agateganyo.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo Umucamanza lain Bonomy w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga, IRMCT, yahinduye icyemezo cyo mu 2013 gisaba ifatwa rya Kabuga Félicien no koherezwa gufungirwa i Arusha, hemezwa ko abanza kujyanwa i La Haye mu Buholandi.

Mu masaha ya nyuma ya Saa Sita nibwo Kabuga yagejejwe aho agomba gufungirwa avuye muri Gereza ya La Santé iri i Paris mu Bufaransa aho yari afungiye kuva muri Gicurasi uyu mwaka ubwo yatabwaga muri yombi.

Kabuga yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda mu 1997 ku byaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nyuma y’igihe Kabuga ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi afatiwe mu Bufaransa, yakomeje gusaba inkiko kumurekura cyangwa zikamuburanisha, ariko Urukiko rusesa imanza rwanzura ko ashyikirizwa IRMCT, ifite amashami i Arusha muri Tanzania n’i La Haye.

Impamvu zatanzwe n’umwavoka we, Me Emmanuel Altit, asaba ko umukiliya we atajyanwa i Arusha harimo kuba Kabuga ageze mu za bukuru, kuba afite indwara zikomeye no kuba muri Tanzania nta we uzi neza ubukana bwa COVID-19.

Nyuma yo kutabona amakuru ahagije yashingirwaho hafatwa icyemezo ntakuka, hemejwe ko Kabuga aba ajyanwe i La Haye, ubundi hagakorwa isesengura ry’ubuzima rizashingirwaho icyemezo cya nyuma.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na IRMCT rivuga ko mu gihe gikwiriye aribwo Kabuga azatangira kuburanishwa n’abacamanza bahawe gukurikirana dosiye ye.

Inteko y’abacamanza bagomba kuburanisha Kabuga igizwe n’abantu batatu. Perezida wayo ni Umwongereza Iain Bonomy mu gihe abandi bacamanza babiri ari Umunya-Uruguay, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda–Nahamya ukomoka muri Uganda.

@igicumbinews.co.rw