Kameruni: Abagwiriwe n’inzu bageze kuri 33
Mu gitondo cyo ku cyumweru mu mujyi wa Kameruni nibwo inzu y’igorofa yagwiriye indi nzu nto bamwe bahasiga ubuzima abandi bakomereka bikomeye n’ubu bakaba bakiri mu bitaro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abantu 12 nibo bari batangajwe ko baguye muri iyo mpanuka gusa hafi saa moya z’umugoroba BBC yanditse ko hamaze kuboneka abantu 33 baguye muri iyo mpanuka.
Inzego z’ubuyobozi bwiki gihugu zatangaje ko imirimo yo gushakisha abagwiriwe n’iryo gorofa igikomeje.