Kaminuza ya KIM yafunze imiryango

Ubuyobozi bwa KIM University, bwatangaje ko iyi kaminuza yafunze imiryango kubera ibibazo by’amikoro, isaba abanyeshuri bayigagamo kujya aho ikorera bagahabwa ibyangombwa byatuma bajya mu zindi kaminuza.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibibazo by’ubukungu iyi kaminuza yahuye nabyo byatewe n’ukugabanuka k’umubare w’abanyeshuri, ibintu byatangiye mu 2016.

Umwe mu bayobozi bayo yabwiye IGIHE ati “Tubikoze kugira ngo tureke gukomeza gutesha igihe abanyeshuri bategereje kandi tubona bitari mu nzira yo gukemuka vuba (ibibazo by’amikoro).”

@igicumbinews.co.rw