Kaminuza ya UTAB yaremeye umwe mu banyeshuri bayo uva mu muryango warokotse Jenoside

Kuri uyu wa mbere, Tariki ya 12 kamena 2023, Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), ifatanyije n’abanyeshuri bayo baremeye umunyeshuri mugenzi wabo Mukamuhigirwa Jacqueline, uva mu muryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukaba utanishoboye.

Uyu muryango bawuhaye ibiribwa bitandukanye birimo; amavuta yo guteka, isukari, matola, ibikoresho byo muri saloon, ihene 2, banabasanira inzu batuyemo  ndetse n’ubwiherero bwayo byose bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi maganarindwi(700,000Frw).

Ni igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Nyankokoma, Akagari ka Munyinya, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Gicumbi.

Nyirandegeya Judith, umubyeyi wo muri uyu muryango yabwiye Igicumbi  News ko ari ishimwe rikomeye ku kuba bahawe ubufasha.




Ati: “Murakoze cyane rwose!!!!.. Ndumva umutima uri kugaruka kuko ibi mukoze sinarimbimenyereye”.

Mukamuhigirwa Jacqueline yashimiye bagenzi be bigana na Kaminuza ya UTAB, kubera ko bashyigikiye umuryango we.

 Ati: “Ndabashimiye cyane kubw’iki gikorwa cy’ingirakamaro mudukoreye, nanjye binyubatsemo icyizere cyo kuzagira icyo nkora. Abandi baba baheranwe n’agahinda bumve ko katagomba kubaherana kuko ibibazo bafite bizabonerwa ibisubizo”.

Umugwaneza Chantal wari uhagarariye abanyeshuri ba UTAB,  yabwiye Igicumbi  News, ko ari igikorwa bateguye mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.




Agira ati: “Iki gikorwa twagiteguye mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri iyi iminsi 100 nkatwe nka kaminuza tugira umusi wo kwibuka uwo munsi ukabanzirizwa no kuremera abarokotse ndetse no gusura inzibutso, tugakora n’ibindi bikorwa”.

Nkerarugaba Anisept,   wari uhagarariye ubuyobozi bwa UTAB, muri iki kigikorwa yabwiye Igicumbi News ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka, kuri iyi nshuro bakaba barahisemo kuremera umwe mu banyeshuri babo.

Ati: “Uko buri mwaka abanyarwanda twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, natwe nka kaminuza buri mwaka tugira igikorwa cyo kwibuka ariko icyo gikorwa kikabanzirizwa n’igikorwa cyo kuremera umuntu, uyu mwaka kaminuza yifuje ko twanareba mu banyeshuri bacu tukagira uwo turemera niko kwemeza ko turaremera uyu Mukamuhigirwa”.

Nkerarugaba kandi yakomeje avuga ko barimo gutoza abanyeshuri babo kugira umutima wo gufashanya kuko mu mafaranga akoreshwa haba harimo ayo na bo bakusanyije.




Ati: “Gufatanya n’abanyeshuri ni ukugirango tugire ibyo tubatoza, kugirango bazabe ingirakamaro kuko ibyo kuremera abantu kaminuza iba yabiteguye ariko na bo bakagira utwo bakusanya izo ngufu tukazihuza”.

Muhozawase Méthode, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu murenge wa Rukomo, yavuze ko ibyakozwe bagiye gufatanya n’uyu muryango kubisigasira.

Ati: “UTAB ni umufatanyabikorwa mwiza kuba itekereza iki gikorwa cy’indashyikirwa ikagira uruhare mu gutuma umuturage aba aheza akaryama aheza akanabona ubwiherero akanabaho neza, turabashimiye kuko natwe bidufasha kwesa imihigo, iby’umutekano w’ibyakozwe turawubijeje tuzabisigasira”.

Méthode kandi yakomeje agira ati: “Haragahoraho Perezida Paul kagame uhora adukangurira kuba hafi y’umuturage, tugashishikariza abaturage kwiteza imbere”.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author