Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable

Umwarimu Aimable Uzaramba Karasira uzwi nka Professor Nigga yirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda yari amaze imyaka 14 yigishamo, nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi mu kazi.

Ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yabanje kwibutsa Karasira amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n’amategeko agenga abakozi ba Leta.

Ibaruwa ikomeza igira iti “Nyuma yo gusanga hari impanmvu zikomeye by’umwihariko isubiramakosa kuko ibihano byo mu rwego rw’akazi uheruka gufatirwa byafashwe tariki 10 Ukuboza 2019, bigahurirana n’andi makosa y’imyitwarire atandukanye, mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda guhera uyu munsi.”

Iyi baruwa yanditswe nyuma y’iminsi mike Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ari naho Karasira yigishaga, imusabye ibisobanuro ku myitwarire itandukanye yamuranze guhera muri Werurwe ubwo amashuri yafungwaga hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Muri iyo baruwa ya mbere, Koleji yamusabye gusobanura iby’amagambo amaze iminsi atangaza ku mbuga nkoranyambaga, harimo aho kuwa 3 Nyakanga anyuze ku rubuga rwa Youtube, yavuze ko “u Rwanda rudaha agaciro umunsi w’Ubwigenge”. Tariki 20 Nyakanga 2020, ngo yagize ati “Mu Rwanda hari ubuzima bubi, utifuza gushyiranwa n’umunyarwanda ndetse utifuza kuba umunyarwanda”.

Ayo makosa ari nayo yahereweho yirukanwa kandi, harimo kuba akoresheje umuyoboro we wa Youtube yaragiye atangaza amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange, bihabanye n’Iteka rya Perezida rigena imyitwarire y’abakozi ba Leta.

Guhera ubwo Coronavirus yatangiraga muri Werurwe uyu mwaka, ngo abarimu basabwe gushyira amasomo bigisha ku rubuga rutangirwaho amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga ntiyabikora, kugeza ubwo yandikirwa yibutswa n’umuyobozi w’ishami yigishamo.

Mu gihe kandi amabwiriza muri Kaminuza y’u Rwanda asaba abarimu kongera ubumenyi bakagera ku cyiciro cya Phd, ngo Karasira yarabyanze ndetse ngo yahawe amahirwe mu 2008 yo kujya kwiga mu mahanga, yanga kuyabyaza umusaruro.

Kaminuza yamwandikiye imumenyesha ko ibabazwa n’uko “afata umwanya munini wo kuvuga ku mbuga nkoranyambaga aho kuwufata yongera ubumenyi bwe no kwita ku kazi” kandi amabwiriza agenga abakozi ba Leta asaba umukozi wese kutajya mu yindi mirimo yaba ihemberwa cyangwa idahemberwa ituma adakora inshingano ze.

Ibaruwa ya Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Karasira yari yasabwe kuyisubiza mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Yarasubije ariko ibisobanuro bye ntibyanyura ubuyobozi, biba ngombwa ko hitabazwa akanama gashinzwe imyitwarire.

@igicumbinews.co.rw

About The Author