Kamonyi: Gitifu arashinjwa gukubitira abantu mu buriri abandi akabatesha gutera akabariro

Ntabwo bisanzwe kumva umuyobozi wagiye kureba abaturage be mu ruturuturu, by’umwihariko abashaka nta makosa akomeye bakoze kuko amategeko avuga ko urugo rw’umuntu ari ntavogerwa. N’inzego z’umutekano zirujyamo zikandagira, nabwo zikabikora nyuma yo kubisabira uburenganzira.

Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mbuga mu kagali ka Kabuga, ho si ko bimeze. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagali arashinjwa n’abaturage kubagwa hejuru mu rukerera, bamwe bari mu mabanga y’abashakanye bagakubitwa, abagize amahirwe bagakiza amagara yabo bakiruka ku gasozi bambaye ubusa .

Bamwe mu baturage baganiriye na TV1, bavuze ko byabaye ingeso ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel.

Hari umugore wavuze uburyo gitifu yamuguye hejuru mu buriri we n’umugabo we, bari gutera akabariro mu rukerera.

Yagize ati “Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo, barinjira barakingura baradukubita n’umugabo. Twari dutangiye n’umurimo w’abashakanye n’uko aradukubita. Aho yankubise ingumi mu misaya no mu gatuza.”

Ibi byashimangiwe n’umuturanyi w’uyu muryango wumvise imirwano akaza gukiza agira ngo ni umugore n’umugabo barwanira mu nzu ariko agasanga ari gitifu wabajujubije, bambaye ubusa ku gasozi.

Ati “Nagiye kumva numva saa kumi n’imwe n’igice umwana avugije induru, ngenda nzi ko ari umugore n’umugabo bari kurwana mpageze nsanga bamusohoye yambaye ubusa hejuru.”

Abandi batuye muri aka kagali bemeza gusanga abantu mu buriri akabakubitako ari ingeso y’uyu muyobozi. Bavuga ko ari ibisanzwe kuko hagaragaye n’amashusho y’undi mugabo ari gukubitwa yambaye ubusa.

Hari umuturage wavuze ko Mbonyubwami ajya agaragara afite amapingu akayambika abantu, yarangiza akabakubitira ku karubanda.

Ati “Nk’uriya ni umuturanyi wacu twasanze yambaye ubusa gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika, ari kwigaragura hasi abana bato n’abakecuru bamureba.”

Aba baturage bagendeye kuri aba ndetse n’izindi ngero z’abo yagiye akubita muri ubu buryo, bamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kwiga uburere.

TV1 ivuga ko yagerageje kuvugana na Mbonyumwami ariko ntibikunde. Umuyobozi w’akarere w’agateganyo, Tuyizere Thadée, yavuze bagiye gukurikirana uyu muyobozi byagaragara ko afite aya makosa akabihanirwa.

Ati “Ntabwo ndakurikirana neza uko bigenda ariko dufite inzego dukorana zikurikirana buri kintu cyose. Nidusanga yarakoze amakosa arabihanirwa yaba ibijyanye n’akazi ndetse no kuvogera uburenganzira bw’undi araza kubihanirwa.”

Hakunze kumvikana abayobozi bashinjwa n’abaturage imyitwarire mibi irimo no kubakubita, gusa inzego z’ubutabera mu minsi ishize zagiye zigaragaza abo zafashe bashinjwa iyo myitwarire mibi.

 

Akarere ka Kamonyi katangiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muyobozi