Kamonyi: Ingona yishe umuturage wari warenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2020, ingoma yishe Hakizimana Jean, ukomoka mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, mu Mudugudu wa Mibirizi, ubwo yari agiye kuroba ku mugezi wa Nyabarongo.

Hakizima w’imyaka 35, yahuriye n’ingona yatwaye ubuzima bwe mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, mu Mudugudu wa Rubumba; ahantu umugezi wa Nyabarongo usanzwe wuzura ukamena amazi.

Abaturage baturiye aho ingona yatwariye uyu muturage bavuze ko hasanzwe haza inyamanswa zitandukanye zirimo ingona n’imvubu kuko no mu minsi ishize hari undi muturage ingona yahiciye.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yavuze ko umurambo wa Hakizimana Jean utari waboneka, anongeraho ko abaturiye aha hantu bahora basabwa kwirinda kwegera igice gikunze kugaragaramo ingona.

Ati “Muri iki gihe abaturage barasabwa kwirinda bakaguma mu ngo, bagasohoka igihe bibaye ngombwa cyangwa se bafite uburenganzira bwo gusohoka.Uwatwawe n’ingona we yari yanarenze imbago z’igishanga kandi birabujijwe.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo burobyi bwakorwaga na Hakizimana butemewe ndetse ko n’ibikoresho baba bakoresha bitemewe, agasaba abaturage kurushaho kwitwararika cyane bubahiriza amategeko bahabwa n’ubuyobozi, by’umwihariko muri ibi bihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya coronavirus.

@igicumbinews.co.rw