Kamonyi: Polisi yafashe abashinjwa gutobora inzu y’umucuruzi bashaka kumwiba
Abantu Batatu bafungiye mu karere ka Kamonyi nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ibatesheje bari bagiye kwiba mu iduka ry’umucuruzi wo mu murenge wa Rugalika mu kagari ka Sheri mu mudugudu wa Karehe.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko ubu bujura bwabaye mu ijoro rya tariki ya 2 Mata abantu barimo uwitwa Ntirenganya Emery w’imyaka 45, Habimana Jean Pierre w’imyaka 25 na Ntinkozisoni Elie w’imyaka 28 bafashwe bari bagiye kwiba mu iduka ry’umucuruzi witwa Nyiramajyambere Jeanne.
Yagize ati: “Hari mu gicuku abanyerondo babonye imodoka badasanzwe bazi ihagaze mu gasantere k’ubucuruzi ka Nkoto kandi hari n’urujya n’uruza rw’abantu rudasobanutse bagira amakenga bagerageza kwegera abo bantu bahita biruka.”
CIP Twajamahoro yakomeje avuga ko abo banyerondo bakomeje kwitegereza neza babona abantu barimo gutobora iduka ry’uriya mucuruzi (Nyiramajyambere) babona ko ari ibisambo bahita bahamagara abapolisi.
Ati “Abanyerondo bamaze guhamagara abapolisi bakomeje gucunga abo bajura kugeza abapolisi baje babafatira mu cyuho barimo gupakira ibyo bari bamaze kwiba, babipakiraga mu modoka ifite ibirango RAB 554L nayo yahise ifatwa.”
Nyiramajyambere wari ugiye kwibwa yashimiye Polisi ndetse n’abanyerondo bitewe n’uko bashoboye kugaruza imari ye yari igiye kwibwa n’abo bajura. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo nawe yashimiye abanyerondo ku ruhare rwabo mu gutuma abo bajura bafatwa byose biturutse ku gutangira amakuru ku gihe bariya bajura bagafatwa batarava aho bibiye.
Abafashwe bose bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo bakorerwe idosiye.
Itegeko Nº68/2018 RYO ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
@igicumbinews.co.rw