Kamonyi: Polisi yafashe umugabo n’umugore bakurikiranweho kwiba sima yubakishwaga ikiraro cya Nyabarongo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda iravuga ko yamaze gufata umugabo witwa Kageruka Theoneste ufite imyaka 42 na Uwineza Nadia, aba bombi bakurikiranweho gufatanya n’abandi bantu barindwi bakurikiranweho kurigisa imifuka ya sima yubakishwaga ikiraro cya Nyabarongo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko aba babiri bafashwe tariki ya 29 Nzeri biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Kageruka akaba yarafatiwe mu cyuho atwaye imifuka ibiri nyuma aza kugaragaza uko yayibonaga n’abo yayigurishaga.
CIP Twajamahoro yagize ati: ”Uriya Kageruka yari amaze igihe kinini akorana na sosiyete yubaka kiriya kiraro cya Nyabarongo arinda ibikoresho, ariko hakaba hari amakuru yavugaga ko abakozi baho biba sima bakayigurisha abaturage. Ku mugoroba wa tariki ya 29 nibwo Kageruka yafatiwe mu cyuho atwaye imifuka ibiri.”
CIP Twajamahoro akomeza avuga ko Kageruka akimara gufatwa yahise avuga n’abandi bari basanzwe bafatanya kwiba izo sima bakazigurisha abaturage.
Ati: ”Kageruka aremera icyaha akavuga ko hari abandi bakozi batanu (Kapita) bakora muri iriya sosiyete yubaka ikiraro bajyaga bamugurisha sima ku mafaranga ibihumbi 5 nawe akajya kuyigurisha hanze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7.”
Kugeza ubu Kageruka na Uwimana Nadia bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), mu gihe abandi bagera kuri barindwi barimo gushakishwa n’ubutabera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko Uwimana Nadia yemera ko yari amaze kugura imifuka ine (4) kuri Kageruka, ni mugihe Kageruka yerekanye abandi bantu yagiye agurisha izo sima. Mu rugo rw’iwitwa Twagirayezu Vicent, Polisi yahasanze imifuka 14, naho mu rugo rw’uwitwa Mutoni Joseline bahasanga imifuka 13.
Kuri ubu haracyashakishwa Twagirayezu Vincent na Mutoni Joseline ndetse n’abandi bakozi batanu (Kapita) bakoreraga sosiyete yubaka ikiraro cya Nyabarongo kuko nibo Kageruka avuga ko bayimugurishaga kuri make akajya kwiyungukira.
CIP Twajamahoro arashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe ndetse n’iriya sima igaruzwe, ariko asaba abanyarwanda kugira umutima wo guha agaciro ibikorwaremezo leta iba irimo kubagezaho kuko biba biri mu nyungu zabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: ”Bariya bantu bose bakurikiranweho kwiba ziriya sima ni abanyarwanda, kiriya kiraro nibo cyubakirwa, ni abanyarwanda bazagikoresha. Si byiza ko baca inyuma abanyamahanga bacyubaka ngo bagurishe ibikoresho bigomba kucyubaka kigakomera, barihemukira kandi baranahemukira igihugu muri rusange.”
Yakomeje asaba abanyarwanda bose kutajya barebera umuntu wese wangiza ibikorwaremezo leta igeza ku banyarwanda cyangwa ngo bigire ba ntibindeba kuko ingaruka ziba zizagera kuri buri munyarwanda.
Ingingo ya 166 yo mw’itegeko rigena ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
@RNP