Kamonyi: Polisi yataye muri yombi ukurikiranyweho gucururiza inzoga n’urumogi muri Butike

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Gihinga yafashe uwitwa Niyonsaba Jean Paul w’imyaka 52. Abapolisi basanze arimo gucururiza inzoga muri butike saa yine z’ijoro ndetse no muri iyo butike afitemo urumogi acuruza.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Aloys Bugingo yavuze ko gufatwa kwa Niyonsaba kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko acuruza urumogi ariko ubwo abapolisi bajyaga kumufata basanze arimo gucuruza inzoga muri iyo butike ndetse harimo abakiriya 10 barimo kunywa.

CIP Bugingo yagize ati “Abapolisi bageze aho acururiza basangamo abantu 10 barimo kunywa inzoga nk ‘aho ari akabari mu gihe natwo tutemewe. Kuko bari bafite amakuru bakomeje gusuzuma neza basanga afite udupfunyika 52 tw’urumogi yacuruzaga, yaruhishaga mu macupa yashizemo inzoga urundi yaruhishe mu mifuka ipakiyemo imyumbati yumye.”

CIP Bugingo yakomeje avuga ko Niyonsaba yakoze ibyaha bitandukanye birimo gucuruza ibiyobyabwenge (urumogi) ndetse no kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 agacuruza inzoga bitemewe.

Ati  “Usibye icyaha cyo gucuruza urumogi, uriya muturage yafashe butike ayigira akabari mu gihe utubari ubwatwo tutemewe muri ibi bihe. Byongeye bariya barimo kunywa mu masaha Leta yavuze ko nta muntu ugomba kugeza saa tatu ataragera iwe mu rugo.”

Niyonsaba akimara gufatwa yemeye ko yari asanzwe acuruza urumogi kuko usibye udupfunyika 52 bamusanganye ngo yari yararanguye udupfunyika tw’urumogi 500 araducuruza hari hasigaye 52. Yanemeye ko azerekana aho akura urwo rumogi.

Yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hatangire iperereza.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Kamonyi yashimiye abaturage abasaba gukomeza  ubufatanye mu kurwanya ibyaha. Abagaragariza ko biri mu rwego rwo gufatanya mu kwicungira umutekano, abibutsa ko amategeko atihanganira abanyabyaha aho bava bakagera.

CIP Bugingo aranakangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yose Leta itanga kandi bakabikora badakorera ku jisho ry’ubuyobozi kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwabo.

Abantu 10 bafatiwe muri butike ya Niyonsaba bashyikirijwe ubuyobozi bacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

@igicumbinews.co.rw