Kamonyi: Umugore yarumye udusabo tw’intanga tw’umugabo we, mu wundi muryango umugabo ariyahura

Umugabo n’umugore bari bashyamiranye ndetse bakaza kurwana mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, umugore yabonye bikomeye asingira udusabo tw’intanga rw’umugabo we adutera amenyo, aradukomeretsa.

Intandaro y’ibyabaye ishingiye ku makimbirane avanze no gufuha hagati y’uyu muryango nkuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu yabitangarije Intyoza ku murongo wa terefone ngendanwa.

Gitifu Majyambere Samuel, avuga ko uyu mugabo n’umugore basanzwe bafitanye amakimbirane avanzemo no gufuhirana. Avuga ko ibi byabaye ari mu ijoro ahagana ku i saa mbiri, ubwo bombi bashyamiranaga ndetse bakaza kurwana.

Gitifu, avuga ko umugore yafashe udusabo tw’intanga tw’umugabo we akaturuma, akamukomeretsa ndetse ngo nyuma umugabo yashatse no kwiyahura ari mu gitondo ariko biranga.

Uyu mugabo, yasabwe kujya kwa muganga abanza kwanga ariko nyuma ngo aza kujyayo. Umugore yahise afatwa n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha arabazwa ariko aza kurekurwa, aho akurikiranwe ari hanze nkuko Gitifu Majyambere abyemeza.

Gitifu Majyambere, avuga ko mu gufasha imiryango kubana mu mahoro no gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane rimwe na rimwe bivamo urugomo, ngo bafite urutonde rw’imiryango ibana ariko ikunze kurangwamo amakimbirane ku buryo nk’ubuyobozi bagira gahunda yo kubasura, bakabaganiriza hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo biganisha ku kubana mu mahoro.

Uretse iki kibazo cyagaragaye muri uyu muryango, mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 rishyira kuwa Gatatu, hari umugabo bivugwa ko yanyoye umuti mwinshi w’uburondwe, arikingirana, birangira apfuye.

Kuri uyu wanyoye uyu muti w’uburondwe akaza gupfa, Gitifu Majyambere Sam avuga ko nta kibazo bari bazi mu muryango kijyanye n’amakimbirane, ko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ruri mu iperereza ngo hamenyekane imvano y’ibyabaye.

@igicumbinews.co.rw