Kanye West yemeye kwishyurira ishuri umwana wa George Floyd kugeza arangije kwiga

Umuraperi uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanye West, yatanze miliyoni 2 z’amadorali ya Amerika yo gufasha umuryango w’umwirabura George Floyd wishwe anizwe n’umupolisi wo mu Mujyi wa Minneapolis.

Kuva mu byumweru hafi bibiri bishize, ibihumbi by’abaturage bo muri Leta zitandukanye muri Amerika bari mu myigaragambyo ikomeye yo kwamagana urupfu rwa George Floyd.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 4 Kamena 2020, nibwo ibyamamare bitandukanye byasezeye bwa nyuma kuri nyakwigendera.

Kanye West ari mu bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana akarengane n’ihohoterwa rikorerwa abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabanjirije ibikorwa byo kumusezeraho.

Saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota mike z’umugoroba nibwo Kanye West n’ikipe y’abo bari kumwe biganjemo abashinzwe kumurindira umutekano bageze aho abigaragambyaga bari bari muri Chicago. Yifatanyije n’abanyeshuri basabaga ubuyobozi bw’ibigo guhagarika amasezerano n’imikoranire bagirana na Polisi ya Chicago.

Kanye West yatanze miliyoni ebyiri z’amadolari, anemera gufasha umwana wa nyakwigendera kugeza arangije amashuri.

Iyi nkunga yatanzwe na Kanye West, ikubiyemo amafaranga azishyura umusanzu w’abanyamategeko ku miryango ya Arbery ndetse na Taylor, hamwe n’ ibikorwa by’ubucuruzi by’abirabura bidahagaze neza.

Hashyizweho kandi gahunda y’uburezi izafasha umwana w’umukobwa wa Floyd, Gianna Floyd ufite imyaka itandatu kuba yasoza amashuri ye yose.

Usibye Kanye West, abantu batandukanye bakomeje gufasha umuryango wa nyakwigendera. Urugero ni aho ku rubuga rwa Go Fund rukusanyirizwaho inkunga yo gufasha abantu hari hatekerejwe gukusanya 1 500 000 y’amadorari ya Amerika kuri ubu hakaba hamaze kuboneka arenga miliyoni $10.

Ku wa 23 Gashyantare, nibwo umwirabura Arbery yarashwe mu gihe yarimo akora imyitozo ngororamubiri hanze ahitwa Brunswick, GA. Abagabo batatu b’ Abera barafunzwe bahorwa urupfu rwe.

Ni mu gihe Taylor we yishwe muri Werurwe arashwe inshuro nibura zigera ku munani, ubwo abapolisi batatu bari binjiye aho atuye muri Kentucky ku mbaraga.

Ibintu byaje kuba bibi abantu barahumuka nyuma yuko ku wa 25, Gicurasi George Floyd yapfaga azize umupolisi wari wamunize akoresheje ivi hafi iminota 9, bikaza kumuviramo urupfu.

Urupfu rwa Floyd rwamaganwe n’ibihumbi by’Abanyamerika ndetse birenga umupaka w’icyo gihugu bigera n’ahandi ku Isi, abatari bake bamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, rimwe na rimwe bikabaviramo gupfa.

Umuhango wo gusezera kuri George Floyd witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Meya wa Minneapolis, Jacob Frey na Senateri Amy Klobuchar.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Martin Luther King III, imfura y’umugabo wamenyekanye cyane mu guharanira uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Martin Luther King Jr. Umunyarwenya Kevin Hart n’umuraperi Ludacris ni bamwe mu byamamare byagiye gusezera kuri George Floyd.

 

Kanye West yitabiriye imyigaragambyo yabereye i Chicago

 

George Floyd yasezeweho bwa nyuma

 

@igicumbinews.co.rw

About The Author