Karasira Aimable yakize Coronavirus aho afungiye

Uzaramba Karasira Aimable, ukurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye kugezwa imbere y’urukiko nyuma y’ubukererwe bwatewe no kuba yari amaze iminsi arwaye Covid-19.




Nk’uko bikubiye muri dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 7 Kamena, ibyaha aregwa ni bine ari byo guhakana, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha cyo gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Byari biteganyijwe ko ku wa 22 Kamena ari bwo Karasira yagombaga kugera imbere y’urukiko, akaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gusa ngo icyo gihe yaje kwandura Covid-19.



Dr. Kayitana Evode uri mu banyamategeko bunganira Karasira yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu umukiliya we yakize Covid-19 ndetse yiteguye kwitaba urukiko ku wa 7 Nyakanga 2021.

Ati “Yarakize, ubu bamukuye mu bitaro yasubiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, urubanza rwe ruteganyijwe ku itariki 7 Nyakanga.”



Me Dr Kayitana avuga ko izindi nzira z’amategeko zagiye zikurikizwa ariko bagize ikibazo cy’uko kumubona byakunze kugorana.

Akeneye ko bamwondora

Bivugwa ko ku wa 20 Kamena 2021, ari bwo Dr Kayitana yagiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro abwirwa ko Karasira yanduye Covid-19 ndetse ko yajyanywe mu kigo cyihariye gishinzwe kwakira abarwayi b’iki cyorezo.



Ku bijyanye no kumusura aho yari arwariye Covid-19, Dr Kayitana yavuze ko yaba we ndetse n’abo mu muryango we, bahawe uburenganzira bwo kujya kumusura mu bitaro aho yari arwariye.

Ni mu gihe ariko hari amakuru y’ibihuha yari yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu Karasira icyo gihe yari arembye.

Dr Kayitana Evode yabwiye IGIHE ko bandikiye Urukiko barusaba ko Karasira Aimable yaba arekuwe kugira ngo abo mu muryango babanze bamwondore kubera ko yakize Covid-19.



Ati “Twebwe twandikiye urukiko turusaba ko yaba arekuwe kugira ngo abanze akire kuko kuva mu bitaro bya Covid-19 ugahita usubira muri sitasiyo ya Polisi, tubona buriya buzima bwaho bukomeye ku buryo bishobora kumuviramo ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Twifuzaga ko bamureka akaba atashye iwabo, bakamwondora […] mbese yari akwiye kujya nko mu rugo bakamwondora.”

Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 31 Gicurasi 2021, icyo gihe rwavuze ko ashinjwa guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gukurura amacakubiri.



Ni ibyaha byaje kwiyongeraho ikindi cyo kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo we aho mu iperereza ryakozwe na RIB, yasanganywe arenga miliyoni 31 Frw ayabitse iwe mu rugo no kuri Mobile Money.

Me Kayitana ntiyemera ibyaha Karasira ashinjwa

Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, Me Kayitana yavuze ibyaha umukiliya we akurikiranyweho atabyemera ndetse nk’icyo guhakana no gupfobya Jenoside ngo hari ibiganiro na Karasira ubwe yagiye akora avuga ko adashobora kuyihakana kandi yaramugizeho ingaruka.



Ati “Ibyo byaha twebwe bamwunganira ntabwo tubona bifite ishingiro kuko ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka.”

Yakomeje agira ati “Tukaba tubona kugira ibintu bimwe na bimwe umuntu avuga bikitwa ko ari uguhakana Jenoside cyangwa kuyiha ishingiro, muri uru rubanza rwa Karasira tubona bidashoboka kuko hari n’amavideo menshi ari kuri YouTube avuga ati ‘sinahakana Jenoside kandi yarankozeho, sinanayipfobya kuko ndayizi.’”



Me Kayitana avuga kandi ko icyaha cyo kutabasha gusobanura umutungo, kidafite ishingiro kuko amafaranga yasanganywe Karasira yose ari ayo yagiye ahembwa andi akayahabwa n’abamukunda barimo abo muri Diaspora.

Ati “Amafaranga bamusanganye aho yavuye haragaragara hose, ni imishahara yahembwe, ni ibiraka yakoze, ni abantu bamukunda cyane cyane abo muri Diaspora bagiye bamwoherereza amafaranga. Ayo mafaranga rero ntabwo wavuga ko umuntu adashobora gusobanura inkomoko yayo kandi abayamwoherereje bahari.”

Ku rundi ruhande ariko, amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: