Karasira Clarisse ntiyishimiye kuba Polisi yajyanye abageni muri Sitade

Abageni barajwe muri Sitade ya Kicukiro(Photo: Internet)

Ifoto y’umugeni wambaye agatimba yicaye muri sitade ya Kicukiro n’abandi bantu bari kumwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, iri guhererekanwa ubutitsa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko byari bikwiye guhanwa abandi bakavuga ko atari iby’i Rwanda.

Ubukwe muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na Covid-19 buremewe ariko hari amabwiriza yihariye abugenga harimo no kudakora ibirori byo kwiyakira (Reception) mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ku wa Mbere tariki ya 05 Mata Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 138 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Muri aba bantu harimo 60 bafashwe tariki ya 04 Mata 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo bari muri hoteli yitwa le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu, bafashwe bari mu muhango w’ubukwe wo kwiyakira.

Abandi 21 bafashwe kuri uwo munsi bafatirwa muri Resto-Bar yitwa Happiness iherereye ahazwi nko mu migina mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu nanone mu Karere ka Gasabo. Aba nabo bakaba bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe. 

Ni mu gihe abandi bantu 57 bafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Mata bafatirwa mu rugo rwa Bisengimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama mu kagari ka Muyange mu mudugudu wa Rugunga. Bafashwe bari mu muhango wo gusaba no gukwa.

Rwagasore Innocent, avuga ko muri ubwo bukwe yari umusaza mukuru arimo gusaba umugeni. Yemeye ko bakoze amakosa barenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse yemeza ko bari barengeje umubare w’abantu bemerewe gutaha ubukwe. Yasabye imbabazi Igihugu n’abaturarwanda, avuga ko babitewe n’uko banze gukora ubukwe badasabye umugeni.

Harerimana Gasana Jean de Dieu, ashinzwe imari n’ubutegetsi muri hoteli le Printemps yavuze ko yatengushywe n’abakiriya be kuko bari bavuganye ko baje kurya bisanzwe nyuma abona ni umuhango wo kwiyakira nyuma y’ubukwe.

Yagize ati “Twakiriye ubusabe bw’abantu batubwira ko bazaba ari 50 tukabatekera. Ubusanzwe twakira abantu 200, ntabwo twari kwanga ubusabe bwabo ariko baradutengushye kuko twagiye kubona tubona ni abakwe baje kuhiyakirira nyamara barenga umubare wagenwe mu bukwe kandi n’umuhango wo kwiyakira ntiwemewe. “

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage binyuze mu gutangira ku gihe amakuru.

Ati”Iriya hoteli yari yakiriye abantu 60 bafashwe bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe, ni ibintu bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ayo mabwiriza arazwi kandi arasobanutse, agomba kubahirizwa 100%, hari abantu barimo kurenga kuri ayo mabwiriza nkana kabone n’ubwo tumaze igihe kinini tuyasobanura.”

Aba bose barajwe muri sitade, bacibwa amande ndetse banipimisha Covid1-19. Ni ibintu bitanyuze bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bifashishije ifoto y’umugeni mu kugaragaza ko nta bumuntu buri muri iki gikorwa.

Abandi bakavuga ko byari bikwiye ko abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bahanwa kugira ngo babere abandi urugero.

Dismas Uwiringiye yagize ati “Erega Corona nta rukundo izi, abantu nabonye batera imbabazi sinzi aho muri kuzikura, ahubwo bibere akabarore n’abandi bateganya gukora ubukwe. Kuko bikomeje uku ni ukudushyira mu kaga. #Gumamurugo ibyo yadukoreye turabizi.”

Clarisse Karasira n’abandi bagaragaje ko bitari bikwiye ko umugeni arazwa muri sitade

Janvier Popote we yagize ati “Ngo amabwiriza ya Leta yo kwirinda kovidi. Yego ashyirwaho na Leta ariko igihe cyose tuyita aya Leta ntituzayubahiriza uko bikwiye. Muri kamere umuntu akunda ikintu yagizemo uruhare, mbese akakirinda nk’icye, apana gusa n’uwakirindishijwe.”

Akomeza ati “Ni nka kumwe abantu bavuga ngo umusoro wa RRA. Bakomeza kuwunyereza kugeza umunsi bumvise ko ari uwabo kuko ni wo uhindukira ukubaka amashuri, amavuliro, imihanda kandi ibyo bikorwaremezo ni ibya rubanda, ndavuga ko byubakwa mu nyungu za rubanda.”

“Kubwira umuntu ngo shyiramo metero cyangwa ambara agapfukamunwa ngo kuko ari amabwiriza ya Leta, icyo gihe abyubahiriza kugira ngo adahanwa ariko bitamuvuye ku mutima, hakabaye habaho kumusobanurira ko kwirinda kovidi biri mu nyungu ze, agakora nk’uwikorera.”

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Njye na we’, yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko atishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda yaraje muri sitade abageni n’ababaherekeje barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uyu muhanzikazi yavuze ko Polisi ikwiye kurangwa n’ubumuntu nk’uko Perezida Paul Kagame ahora abitoza kugira ngo Abanyarwanda bagire igihugu cyiza.

Ati “Nashenguwe n’iki gikorwa. Perezida Paul Kagame ahora atwigisha ubumuntu no kugira impuhwe kugira ngo tugire igihugu cyiza. Gusa iki gikorwa nta bumuntu burimo. Aka ni agahinda kazahoraho kuri aba bashakanye n’abazabakomokaho.”

Yavuze ko bitazorohera aba bageni kwigisha abana babo gukunda igihugu bibuka ‘ibyababayeho ku bukwe bwabo’. Yasabye Polisi kujya igira impuhwe mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza aba yashyizweho.

Clarisse Karasira avuga ko adashyigikiye kuba abageni bararenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko hari ibimenyetso bigaragaza ko hari ibigikenewe kunozwa kugira ngo abaturage biyumvemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Si ukuvuga ko nemeranya nibyo abageni bakoze. Oya! Ariko urebye mu masoko, muri za bus, n’ahandi hahurira abantu benshi, uhita ubona ko hari ibikwiye kunozwa. Nkunda igihugu cyane, ibi s’iby’i Rwanda.”

 Clarisse Karasira yasabye Polisi kubahiriza amabwiriza n’amategeko irangwa n’ubumuntu nk’uko Perezida Kagame abitoza

Umuhanzikazi Clarisse yavuze ko bizagora aba bageni gutoza abana babo gukunda igihugu bafite ishusho mbi y’uburyo umunsi wabo wagenze

Umugeni n’abari batashye ubukwe bwe barajwe muri sitade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

@igicumbinews.co.rw

Abageni barajwe muri Sitade ya Kicukiro(Photo: Internet)

@igicumbinews.co.rw