Karongi: Abantu 13 batawe muri yombi bakurikiranweho kwangiza ibidukijije

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga Polisi ikorera mu karere ka Korongi  ku bufatanye n’izindi nzego bakoze igikorwa cyo gufata abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri icyo gikorwa hafatiwemo abantu 13 bafatwa barimo kuyungururira amabuye y’agaciro mu mugezi wa Mashyiga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu cyuho bari muri uriya mugenzi uherereye mu murenge wa Gashali, akagari ka Birambo, amakuru yaturutse mu baturage.

Yagize ati  “Twari dufite amakuru ko uriya mugenzi watangiye kwangirika kubera itaka riva mu mabuye y’agaciro baza kuyungururiramo. Byongeye kandi ayo mabuye baba bayacukuye mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bakajya no kuyagurisha abacuruzi batemewe n’amategeko.”

CIP Karekezi yakomeje aburira abaturage ko ibikorwa byo kurwanya abakora ibitemewe n’amategeko bikomeje. Yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugira amategeko abugenga bityo nta muntu wemerewe kujya gucukura uko yiboneye.

Yagize ati  “Ni kenshi dukangurira abaturage kwirinda biriya bikorwa binyuranyije n’amategeko. Bamwe barabyumvise barabireka ariko haracyari n’abandi bagikomeje kubikora. Hakenewe umusanzu wa buri muntu mu rugamba rwo kurwanya abangiza ibidukikije.”

Yibukije abifuza gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko bagomba kunyura mu nzira zizwi bagasaba ibyangombwa bibibemerera.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

@igicumbinews.co.rw