Karongi: Hari abantu batemera gufata indangamuntu,Mituwele ndetse no kubyara

Ni abantu bagera kuri 65, bari bicaye babyigana mu nzu bagize urusengero, biyita Abadive-b’Abarokore, biyomoye ku Itorero ryAbadivantisite b’Umunsi wa 7.

Kuri uyu wa gatandatu barimo basenga inzego za Leta zirabimenya ziza kubasohora, barabyanga basohorwa ku ngufu, ibyo bakoze binyuranye n’amabwiriza abuza abantu guteranira hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Bayobowe n’Umukecuru witwa Elina, aho basengeraga ni mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kibilizi, mu Murenge wa Rubengera, kuri bo ngo nta kintu na kimwe cyababuza kubahiriza Isabato.

Umunyamakuru w’Umuseke uri hariya, Yavuze ko nyuma yo kugirwa inama ku neza n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, bamwe muri bo barimo abagabo batangiye gutera amahane babasohora ku ngufu.

Iri torero nta n’umwe batinya, inzego z’umutekano zababujuje gusengera hariya, barabasohora bamwe bambikwa amapingu, ariko bageze hanze bakomeza amasengesho no kuririmba bahanitse amajwi.

Bavuga ko “na Habyarimana’ yabarwanyije’ ntibasenyuka n’ubu bakaba bariho.

Aba bantu ntibakoresha amakarita y’ikoranabuhanga, ntibafata Indangamuntu, ntibatanga Umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza, ngo ni ibyo mu minsi ya nyuma.

Ukwemera kwabo kubabuza kubyara n’ubwo ababayobora bo bafite abana.

Kuri bo barasenga ngo Imana ikize iki cyorezo cya coronavirus, bakemeza ko Isi itegereje ibindi byago Birindwi.

Nyuma y’ibi byose, aba bantu burijwe imodoka mbere yo kubapima coronavirus bajyanwa mu Kigo Transit (Center) ya Tongati.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mme Mukarutesi Vestine yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko babanje kuganiriza bariya bantu barinangira kugeza bitabaje inzego z’umutekano.

Na zo ngo zahageze barazisuzugura, basohorwa ku ngufu, avuga ko bajyanywe mu kigo ngoraramuco giherereye mu Murenge wa Gashali ahazwi nk’i Tongati.

@igicumbinews.co.rw