Karongi: Polisi yafashe abantu 3 bakurikiranyweho ubujura

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nyakanga Polisi ikorera mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura yafashe abantu batatu bateze umuturage bamwiba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 110.

Abafashwe ni Muhawenayo Noel w’imyaka 28, Bizimana Emmanuel w’imyaka 28, Sindayigaya Telesphore w’imyaka 30, uyu bakunze kumwita Karajegera.  Uko ari batatu Polisi yabashyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitayo ya Polisi ya Bwishyura kugira ngo bakorerwe idosiye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba,  Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko bariya bantu bambuye uwitwa Mbarushimana Ephreim nyuma yo kumenya ko ashaka kugura igare, bahise  bahimba amayeri yo kumwambura amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 110 yagombaga kugura iryo gare.

Yagize ati   “Tariki ya 14 Nyakanga bariya basore bahamagaye Mbarushimana bamwizeza ko bafite igare bagurisha, nyamara baramushukaga ntaryo bari bafite. Nawe yarabizeye ajya iwabo agezeyo bamwinjiza mu nzu bamwambura amafaranga ibihumbi 110 yari azanye ngo agure iryo gare.

 

CIP Karekezi akomeza avuga ko nyuma yaho Mbarushimana yagiye kuri Polisi gutanga ikirego noneho Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze batangira gushakisha abamwibye nibwo hafatwaga bariya batatu bafatirwa mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Nyarusazi mu mudugudu wa Bupfune.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu  ngingo ya 168 havuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw