Karongi: Polisi yafashe ukekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera yafashe uwitwa Susuruka Samuel afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 y’amiganano, yafashwe tariki ya 31 Ukwakira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Susuruka kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bacuruzi bo mu gasantire ka Rubona ubwo yari agiye guhaha.
Yagize ati “ubundi Susuruka yari asanzwe aba mu Mujyi wa Kigali, yaje muri Karongi mu Murenge wa Rubengera gusura inshuti ze. Ku mugoroba wa tariki 31 Ukwakira yagiye muri butike guhaha yishyura inoti y’ibihumbi bibiri, umucuruzi arayitegereza asanga n’impimbano.”
Umucuruzi yahise ahuruza abaturage basaka Susuruka basanga mu mufuka yari afite andi mafaranga agera ku bihumbi 40 yose agizwe n’inoti nshya z’ibihumbi bibiri. CIP Karekezi akomeza avuga ko abaturage bahise bamushyikiriza Polisi ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera ndetse bamuzanana n’ayo mafaranga y’amahimbano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abaturage cyane cyane abacuruzi kuba maso bakagenzura amafaranga bahawe kandi bagatangira amakuru ku gihe baramutse babonye umuntu ufite amafaranga y’amahimbano.
Yagize ati “mu kwezi gushize Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 7 bakekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbabo. Bafatiwe mu turere dutandukanye tugize intara y’Iburengerazuba, abo bose bagiye batangwa n’abo bari bamaze guha ayo mafaranga y’amiganano. Ni ibintu bigaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa kandi biteguye kurwanya abakora ibyaha by’ubukungu kandi binagira ingaruka mbi ku bucuruzi bwabo.
Mu Kwezi gushize k’ukwakira hari umuturage wafatiwe mu Karere ka Rubavu afite amadorali y’amiganano ibihumbi 4,800.