Karongi: Umugabo akurikiranyweho kwica mushiki we amunize
Umugabo w’imyaka 63 y’amavuko wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi akurikiranyweho icyaha cyo kwica mushiki we w’imyaka 61 amunize. Harakekwa ko bapfa imitungo irimo amasambu.
Icyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 ahagana tanu z’ijoro mu mu Mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Mubuga.
Amakuru y’ibanze yamenyakanye dukesha IGIHE avuga ko uwo mugabo yishe mushiki we witwa Ukurikiyineza Esperance abaturage batabaye basanga amuri hejuru yamaze kumuniga yamwishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yavuze ko bakeka ko bapfuye imitungo irimo amasambu kuko Ukurikiyineza Esperance yari yarapfushije umugabo bituma asubira iwabo aho avuka, musaza we ntiyabyishimira kuko bagombaga kugabana amasambu basigiwe n’ababyeyi.
Ati “Amakuru dufite ni uko bari bavanye mu kabari bombi, akaba yamunize batashye. Hatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y’ukuri.”
Uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Birambo kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane amakuru nyayo ku rupfu rwe.
Uwimana yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi mu gihe bagiranye ibibazo bagaharanira kubikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubisohokamo neza.
@igicumbinews.co.rw