Karongi: Umugabo yishe mugenzi we amushinja kumusambanyiriza umugore

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 08 Kanama 2020, mu mudugudu wa Bupfune, Akagali ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, Habimana Pascal yishwe atemeshejwe umuhoro mu mutwe na mugenzi we wamukekaga ko amusambanyiriza umugore.

Nyuma yo gutemwa nyakwigendera yajyanywe kwa muganga ariko bamugezayo yamaze kwitaba Imana.

Abaturage, inzego z’ibanze na Polisi bahise batangira gushakisha ukekwaho gutema Habimana aza gufatwa kuko ubwo yarangizaga icyo gikorwa, yahise yiruka.

Umwe mu baturage wageze aho ibi byabereye yavuze ko ukekwaho ubu bugizi bwa nabi yaturukanye mu isoko na Habimana amwirukankana.

Ati “Byabaye mu gitondo, baturukanye ku isoko rya Bupfune amwirukankana. Ageze ahari abantu aratabaza, ahagarara azi ko bagiye kuza kumutabara, undi yamugezeho ahita amutema mu mutwe kabiri. Uwamutemye yahise acika ariko aza gufatwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yavuze ko byatewe n’amakimbirane yo mu muryango kuko nyakwigendera yashinjwaga gusambanya umugore w’abandi.

Ati “Nibyo koko Habimana bamwishe bamutemye bikomeye mu mutwe no ku gikanu. Bapfuye ubusambanyi, aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba uwakoze aya mahano yaracyuye umugore w’abandi akaba aribyo bapfaga.”

@igicumbinews.co.rw