Karongi: Umuyobozi yatawe muri yombi acyekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano

Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 06 Gicurasi 2020 urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Uwimana Jean Baptiste, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi akaba acyekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano akanyereza amabati yari agenewe abatishoboye.

RIB mu butumwa imaze kunyuza k’urubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko uyu muyobozi afungiye Bwishyura.Iti “Ukekwa ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

RIB yongeye kwibutsa abanyarwanda ko itazihanganira umuntu uwo ariwe wese unyereza ibigenewe rubanda.

Ubutumwa RIB yacishije kuri Twitter

BIZIMANA Desire/Igicumbi News