Zimwe muri Kasho za Polisi zo muri Kigali zasanzwemo abanduye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 12 Nyakanga 2020 habonetse abarwayi 38 ba Coronavirus mu bipimo 3021 byafashwe, mu gihe abantu 21 bakize basezererwa mu bitaro.

  • Abanduye ni 1337 (Barimo 38 bashya)
  • Abakize ni 684 (Barimo 21 bashya)
  • Abakirwaye ni 649
  • Abantu bane bitabye Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa 183 341 (ibipimo bishya 3021)

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri iki Cyumweru ryerekana ko abarwayi bashya basanganywe Coronavirus barimo 29 b’i Kigali barimo itsinda ry’abafungiye muri za kasho, i Rubavu havuye batanu, i Kirehe babiri, mu Karere ka Nyamagabe haturutse umwe mu gihe mu batwara amakamyo bashyizwe mu kato bakigera mu gihugu habonetsemo umwe.

Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 1337 barimo 684 bakize nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 649 bakirwariye kwa muganga mu gihe bane aribo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.