Kayonza: Abasore 2 batawe muri yombi bakekwaho gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe

Abasore babiri bafite imyaka 15 n’undi ufite imyaka 20 bo mu Murenge wa Mwiri uherereye mu Karere ka Kayonza, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umugore usanzwe ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Aya mahano birakekwa ko bayakoze kuwa 25 Ukwakira 2020 bayakorera mu Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Kageyo mu Mudugudu wa Rwisirabo ya II. Aba basore umwe afite imyaka 15 undi afite imyaka 20, mu gihe uwo bikekwa ko bafashe ku ngufu afite imyaka 22.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Nsoro Alex Bright, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba basore bakekwaho gufata uyu mukobwa ufite imyaka 22 usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ku Cyumweru, ngo niwe wahise ajya kwishakira ubuyobozi abubwira icyo gikorwa kigayitse yakorewe.

Ati “ Hari umudamu w’imyaka 22 usanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe busanzwe buzwi, kugira ngo iki kibazo rero kimenyekane yagiye agana kwa muganga abwira abaganga ko hari abaturanyi be bamufashe ku ngufu , harimo ufite imyaka 20 n’undi ufite imyaka 15. Kwa muganga bahise bahamagara Polisi iraza ibaza uwo mudamu neza.”

Yakomeje agira ati “Polisi imaze kumva ko yafashwe ku ngufu yagiye gushakisha abo basore barafatwa bashyikirizwa RIB hakurikiraho gutwara uwo mudamu i Rwinkwavu ku bitaro kugira ngo asuzumwe na muganga, ubu byarakozwe ibirimo ntabwo twe twabimenya.”

Gitifu yakomeje avuga ko uwo mudamu kuri ubu akiri kwa muganga aho arimo kuvurirwa ubwo burwayi bwe bwo mu mutwe naho abo basore bo ngo baracyafunze mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane niba koko barafashe ku ngufu uwo mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bakumira ibyaha nk’ibi bagatangira amakuru ku gihe cyane cyane ku wo bumvishe yakoze ibyaha nk’ibi kugira ngo akurikiranwe hakiri kare. Aba basore bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara.

@igicumbinews.co.rw