Kayonza: Abasore 6 bafatiwe mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko

Kuwa 06 Gicurasi nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu yafashe abasore batandatu.  Aba basore bafatiwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Sosiyete ifite ibyangombwa byo kuyacukura  muri ako karere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubuyobozi bw’iyo Sosiyete bwari buherutse gutanga amakuru ko hari urubyiruko rw’abasore  bazwi ku izina ry’Imparata  bitwikira ijoro bakajya kubibira amabuye mu kirombe.

CIP Twizeyimana yagize ati  “Abayobozi b’iyo sosiyete bavuga ko iyo abakozi babo batashye nijoro hari abasore baza gucukura amabuye mu birombe byabo ndetse muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 banazaga ku manywa.  Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata.”

Yakomeje avuga ko tariki ya 06 Gicurasi mu rukerera aribwo hateguwe igikorwa cyo gufata ruriya rubyiruko, bafatwa bataragera ku mabuye y’agaciro ariko bafatanwa ibikoresho bifashishaga barimo gucukura birimo imitarimba, ibijerikani batundiramo itaka ndetse n’ibikarayi bayungururiramo amabuye baba bamaze gucukura.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kugira inama abishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.  Abagaragariza ko usibye kuba ibyo bakora ari icyaha gihanirwa n’amategeko, yaberetse ko bashobora kuhasiga ubuzima kandi baba banatesha agaciro ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ati  “Birengagiza ko bashobora kugwirwa n’ikirombe bagapfa cyangwa bakamugara, kandi kubera ko baba bagiyemo nta byangombwa bafite nta n’ubwishingizi baba bafite. Ikindi hari abantu baba barahawe ibyangombwa  byo gucukura ariya mabuye, iyo hagiyemo bariya bayiba bayagurisha ku giciro gito agata agaciro bityo abashoramari  bagahomba ndetse n’igihugu muri rusange kigahomba.”

Abafashwe bakaba bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwinkwavu kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

@igicumbinews.co.rw