Kayonza: Gitifu yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umuturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugarama gaherereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi azira gukubita umuturage akamukomeretsa amushinja kumwoneshereza imyaka.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kwitaba inama y’umutekano y’Akarere ka Kayonza nyuma yo kumva ibisobanuro atanga akaba yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera muri aka karere.

Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko uyu muyobozi kuri uyu wa Mbere yaciye ku muhanda hafi y’aho yahinze ibishyimbo ahasanga umuturage uragiye ihene niko kumwadukira aramukubita undi ahungira ku Murenge amusangayo amukubitirayo kugeza ubwo amukomerekeje ku mutwe no ku maboko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uwo muyobozi yakubise umuturage ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ati “Ni ko byagenze koko, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Urugarama yari avuye mu gasantere ageze ahari ikibuga gituranye n’umurenge yahasanze umuturage wari uragiye ihene aramukubita yitwaza ko yari aragiye hafi y’umurima we.”

Yakomeje agira ati “Umuturage yamuhungiye ku Murenge undi amusangayo arakomeza aramukubita kugeza ubwo aba-Dasso bari bahari bamukijije, yamukomerekeje mu buryo bukomeye ku mutwe no ku maboko.”

Rukeribuga yakomeje avuga ko bikimara kuba babimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere busaba uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kwitaba ku Karere agezeyo ngo nibwo yahise ashyikirizwa RIB nyuma yo kwisobanura.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwitwararika bakubaha abaturage bayoboye. Ati “ Turabasaba kwirinda amakimbirane, turabasaba kubaha abo baba babahaye ngo bayobore ntabwo bikwiriye ko umuntu akubita undi yihanira cyangwa ngo amukubite kuko nta muntu wemerewe kwihanira.”

Dr Murangira yavuze ko kuri ubu uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyatumye uwo muturage akubitwa.

@igicumbinews.co.rw