Kayonza: Polisi yafashe abakurikiranweho kwiba moto
Tariki ya 26 Nyakanga nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu yafashe uwitwa Ngabonzima Celestin w’imyaka 28 uzwi ku izina rya Bishitura. Tariki ya 13 Mata 2020 yafatanyije na Nshimiyimana Gratien ufite imyaka 25 bakunze kwita Mapusi biba Moto ifite ibirango RC 149W ya Gatsinzi Charles w’imyaka 42.
CIP Twizeyimana yagize ati “Tariki ya 14 Mata nibwo Gatsinzi yaduhaye amakuru ko abantu baraye bishe urugi rw’inzu yabikagamo moto ye barayiba, kuva icyo gihe twatangiye kuyishakisha. Tariki ya 26 Nyakanga nibwo Nshimiyimana yafatiwe mu bujura bw’amatungo, kuko yavugwagaho ubujura cyane twamubajije ibya Moto avuga ko nayo ariwe wayibye afatanyije na Ngabonzima Celestin.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Nshimiyimana amaze gutanga ayo makuru abapolisi bahise bajya gufata Ngabonzima, kuri ubu nawe yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza ry’aho bashyize iyo Moto kuko bavuga ko nyuma yo kuyiba bahise bayigurisha.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
@igicumbinews.co.rw