Kayonza: Umugabo yafashe umugore we arimo gusambana ashaka kumutema undi akizwa n’amaguru

Umugabo wo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayoza, yagize umukobwa wari indaya umugore, amufashe asambana n’abandi ashaka kumutema undi akizwa n’amaguru.

Mu rukerero rwo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 nibwo uyu mugabo yashatse gutema uyu mugore wahoze mu buraya amuziza ko yamuciye inyuma.

Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Akabuga aho aba bombi batuye avuga ko abo bombi bari bamaze igihe gito babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuturage witwa Twahirwa Issa yavuze ko atari inshuro ya mbere uyu mugabo asanze umugore we asambana n’abandi bagabo .

Yagize ati “ Buri munsi yumva ko umugore yamuciye inyuma bikamutera umujinya. Bahora barwana ku buryo no mu minsi ishize yamufashe ari gusambana. Hatagize igikorwa ngo babatanye bazakwicana.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Jean Caude yavuze ko imibanire y’uyu mugabo n’umugore we iteye inkeke kuko bakunze kunywa bagasinda.

Ati “Ubusanzwe twavuga ko atari umugore we ahubwo ari indaya ye kuko yari indaya baza kubana. Ni abantu babana ku miguruko kuko ntibafite gahunda yo kubana cyangwa gushyingiranwa ahubwo ni abantu b’abasinzi. Baje kurwana umugore ariruka noneho umugabo atemagura ibintu byose.”

Umugabo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho afungiye kuri sitasiyo ya Mukarange.

Ifoto ya satellite igaragaza mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza
Source:IGIHE
@igicumbinews.co.rw