Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi akurikiranweho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange yafashe uwitwa Misago Joseph w’imyaka 52 afite inoti 11 z’amafaranga y’u Rwanda z’ibihumbi bitanu,  aya mafaranga yose yari amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Misago yafashwe n’abacuruzi bo mu mujyi wa Kayonza ubwo yaguraga ibicuruzwa nyuma baza gusanga arimo kwishyura amafaranga y’amahimbano.

CIP Twizeyimana yagize ati  “Hari ku mugoroba nka saa mbiri, Misago ajya mu gasanteri ka Kayonza kugura ibicuruzwa. Umwe mu bacuruzi bazi gutandukanya inoti nzima yabonye inoti y’ibihumbi bitanu amwishyuye ahita amenya ko ari inyiganano.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bamaze kumubonana iyo noti bahise bahamagara Polisi,  ije isanga afite izindi noti 10 nazo z’impimbano  zihwanye n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu.

Misago yanze kugaragaza aho yakuye ayo mafaranga y’amahimbano, yahise ashyikirizwa urwego  rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange  kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batanze amakuru. Yakanguriye abaturage kujya babanza gushishoza igihe cyose babonye amafaranga cyane cyane inoti nshya kuko hari bamwe mu bantu bayigana.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange   Ingingo ya 269 ivuga ko  Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw

About The Author