Kayonza: Umugore yaguwe gitumo agiye kuroga abana be

Umugore ufite imyaka 25 y’amavuko utuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa umuti w’imbeba agiye kuwushyira mu gikoma cy’abana ngo bapfe abashyingure mu mwobo wa metero ebyiri yari yacukuye nyuma yo kuvuga ko bamubangamira ku kuba yashaka undi mugabo.

Ni amahano yabaye kuwa Gatatu tariki ya 9 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w’i Ramiro mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Amakuru avuga ko uyu mugore afite abana babiri harimo ufite imyaka itandatu n’undi ufite amezi atanu akaba yari asanzwe aba mu Mujyi wa Kayonza ubuyobozi bw’Akarere bumushakira inzu yo kubamo mu Murenge wa Ndego aba ariho bumwohereza, agezeyo ngo yakundaga kwicuruza mu bagabo kuko nta mugabo yagiraga ariko ngo akabangamirwa n’uko iwe mu rugo yari ahafite abana babiri.

Mu minsi ishize ngo nibwo yatangiye kwinuba aba bana be abwira abaturanyi ko bamubangamira ku kuba yakwishakira umugabo atangira kugambirira kuzabica nkuko abaturage be bahise babimenyesha ubuyobozi nabwo butangira kujya bumucungira hafi umunsi ku munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Leon, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma yaho ubuyobozi bumenyeye ko afite uwo mugambi mubisha wo kwihekura, bwakomeje kumukurikirana, bunasaba abaturanyi kumucunga.

Ati “Akarere ni ko kamuzanye tumukodeshereza inzu tukajya tunamushakira ibyo kurya we n’abana be, yakundaga kugirana amakimbirane n’abaturage rimwe tukayahosha bikarangira, yigeze no guta abana arabakingirana aburaho nk’umunsi umwe turamwigisha aragaruka kuko nitwe twamuhaga ibyo kurya.”

Yakomeje agira ati “Mu minsi ishize rero nibwo yatangiye gupanga umugambi wo gushaka kwica abana be ngo bamubuza gushaka umugabo no kwisanzura, umuturage wamucumbikiye niwe watanze amakuru inzego z’umutekano zirayakurikirana bamusaba kujya amucungira hafi arabikora ejo bundi ateka igikoma amureba avanga umuti w’imbeba ku ruhande, yari kumara kubica akabashyingura mu mwobo wa metero ebyiri yari yaracukuye mu gikari.”

Gitifu yakomeje avuga ko bamuguye gitumo ataraha igikoma abo bana ndetse ngo banamubajije niba koko yashakaga kubaroga arabyemera avuga ko yabonaga atagishoboye kubatunga.

Kuri ubu uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Ndego aho ategerejwe gukorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha, umwana we w’amezi atanu ngo babaye bamurekeye nyina mu gihe undi yabaye ahawe abaturanyi ngo bakomeze kumukurikirana.

@igicumbinews.co.rw