Kayonza: Umukobwa w’imyaka 15 yishwe atewe ibyuma banamukata intoki

Umurambo w’umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15, wabonetse mu murima watwikirijwe ibyatsi, bikekwa ko yishwe n’umugabo babanaga mu buryo butemewe, wabanje kumutera ibyuma akanamukata intoki.

Kuri iki cyumweru nibwo umurambo wa Dusabe Chantal wabonetse mu Mudugudu wa Butimba, mu Kagari ka Kawangire mu Murenge wa Rukara ho mu Karere ka Kayonza, wabonetse.

Ni umurambo wasanzwe mu murima woroshweho ibyatsi, bigaragara ko ari umuntu wawuhahishe nk’uko amakuru agera ku IGIHE abyemeza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nkunzurwanda John, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batatu bari abaturanyi be, mu gihe umugabo babanaga ari nawe ukekwaho uruhare muri ubu bwicanyi yabuze.

Yagize ati “Ni umukobwa yari afite umuntu babana na we nk’umugabo we, babanaga mu kantu k’akumba, ako kana kari akanyeshuri kaza kurivamo, rero uwo mugabo babanaga niwe dukeka ko yamwishe, icyatugaragarije ko ari we yahise abura, twafashe abaturanyi batatu.”

Gitifu yakomeje avuga ko umurambo w’uwo mwana wagaragaye mu murima wambaye ubusa, bagakeka ko yagiranye ikibazo n’uwo mugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, akaba ari we umwica.

Ati “Yari yatewe ibyuma, intoki eshatu zitariho, hari icyuma bamuteye mu kanwa, ikindi bakimutera mu kwaha, bigaragara ko intoki ze baziciye yirwanagaho, twasanze zitariho. Bamaze kumwica niko kumujyana ahantu mu murima bamworosaho ibyatsi ku buryo atahise anaboneka, bigaragara ko yishwe nko nko kuwa Gatandatu.”

Yakomeje avuga ko bamenye amakuru ko uwo mwana yaretse ishuri yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, mu mwaka ushize akaba yarigeze kubyara umwana agapfa.

Uyu mugabo ukekwa ngo banabuze amazina ye bwite bitewe nuko aho yagiye aba hose yiyitaga amazina atandukanye.

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa mu Bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzumwa mbere y’uko ashyingurwa.

@igicumbinews.co.rw

About The Author