Kayonza: Umusore yiyahuye nyuma yo kubwirwa ko umukobwa yakundaga yarongowe n’undi
Umusore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Uwihoreye Jean Bosco yiyahuye mu cyuzi cya Rwinkwavu nyuma yo kubwirwa ko umukobwa bari bamaze iminsi bafitanye umushinga wo kubana yagiye gusura undi musore bikarangira babanye.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Rebezo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uwo musore yari amaze iminsi afitanye umushinga wo kurushinga n’uwo mukobwa ndetse ngo yari yaranamweretse ababyeyi baramushima bavangirwa na Coronavirus.
Muri iki Cyumweru umukobwa yagiye gusura undi musore birangira amusabye kuhaguma akamugira umugore undi na we aremera arahaguma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline yabwiye IGIHE ko uwo musore yiyahuye mu cyuzi cya Rwinkwavu giherereye muri uyu Murenge.
Ati “ Byabaye ejo kuwa Gatandatu nka saa mbili za mu gitondo, ngo hari umuntu wamuhamagaye amubwira ko umukobwa bakundanaga yashatse undi mugabo, undi ahitamo gufata umwanzuro wo kujya kwiyahura.”
Gitifu yakomeje avuga ko uwo musore nta kindi kibazo yari afite nkuko ababyeyi be babihamya. Ajya kwiyahura ngo yabaciyeho mu gitondo aho batemaga amasaka ababwira ko “ Hari umuntu umuhamagaye amuhuza n’umukobwa, bavugana akamusaba imbabazi amubwira ko yagiye gusura umusore bikarangira ahigumiye.”
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ugishakishwa mu cyuzi ngo ushyingurwe.
Source: IGIHE
@igicumbinews.co.rw