Kayonza: Yatawe muri yombi akurikiranweho gucuruza amabuye y’agaciro binyuranyije n’itegeko

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murama yafashe Mukinisha Jerome w’imyaka 53, yafatanwe ibiro 68 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Mukinisha yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga saa tanu.

Yagize ati  “Abapolisi bamufashe ubwo bari mu kazi  basanga ahagaze ku nzira ategereje moto iza kumutwara. Iruhande rwe hari imifuka irimo ibilo 68 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.”

CIP Twizeyimana yavuze ko Mukinisha amabuye ayagura ku basore bayacukura mu buryo butemewe mu birombe biri mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama bazwi ku izina ry’imparata.

Ati  “Muri kariya gace haba ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro, haba abasore bitwa imparata bacukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko hanyuma bakayagurisha abacuruzi bato nka Mukinisha nabo bakajya kuyagurisha abacuruzi bakomeye mu mujyi wa Kigali.”

Mukinisha amaze gufatwa yavuze ko amabuye yari ayajyanye mu murenge wa Kaborondo, nyamara Polisi ifite amakuru ko haba hari umucuruzi uyagura akajya kuyacuruza mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturage ko ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe binyuranyijwe n’amategeko bihanirwa n’amategeko. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye babikora.

Ati  “Buriya bucuruzi busubiza inyuma ubukungu bw’igihugu kuko bitesha agaciro amabuye y’agaciro ku isoko ndetse na ba rwiyemezamirimo babifitiye ibyangombwa bakahahombera.”

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

@igicumbinews.co.rw