Kazakhstan:Mu mpanuka y’indege 15 bitabye Imana abasaga 66 barakomereka.

Indege yo mu bwoko bwa Fokker-100 y’ikigo kitwa A Bek Air yarimo abagenzi 98 n’abapilote babiri yakoreye impanuka hafi y’umujyi wa Almaty muri Kazakhstan, ubu hamaze kubarurwa abantu 15 bapfuye abandi 66 bamerewe nabi kubera ibikomere n’imvune.

Muri bariya 66 abagera kuri 50 bajyanywe mu bitaro.

Iriya ndege yakoze impanuka ubwo yari ivuye Almaty igana mu murwa mukuru Nur-Sultan( mbere witwaga Astana), igeze mu kirere ibura uburyo bwo kuvugana n’abo hasi ngo bayiyobore iza guta inzira igonga urukuta irwahuranya iboneza mu muri etaje igeretse kabiri.

Ku rukuta rwa Facebook,Komite ishinzwe ubutabazi muri kiriya gihugu yatangaje ko impanuka ikirangiza kuba hahise hakorwa ubutabazi bwihuse.

Igitangaje ni indege zo muri buriya bwoko zari zarahagaritswe gukora nyuma y’uko ikigo cyazikoraga kigwiriye mu gihombo muri 1996.

Perezida wa Kazakhstan witwa Kassym-Jomart Tokayev yanditse kuri Twitter ko abazagaragarwaho uruhare muri iriya mpanuka bose bazabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Kazakhstan ni kimwe mu bihugu byahoze bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, kikaba ari igihugu giherereye muri Aziya  yo hagati.

Nicyo gihugu gifite ubukungu bwihagazeho muri kariya gace, ubukungu bwayo bukaba bushingiye ku buhinzi, amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga, serivisi n’ibindi.

@Athanase Munyarugendo/igicumbinews.co.rw