Kenya: Abanyamakuru ba Citizen TV batewe n’abantu bafite imihoro ubwo barimo gutara inkuru ku myigaragambyo

Abanyamakuru ba Televiziyo ya Citizen TV yo muri Kenya batewe n’abantu bafite imihoro ubwo barimo gutara inkuru igaruka ku myigaragambyo irimo kubera muri iki gihugu y’abaturage barimo kuvuga ko babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko cyane cyane ibya kawunga ifatwa nk’ikiribwa cy’ibanze muri iki gihugu.



Aba banyamakuru batezwe n’abantu ubwo bari mu gace ka Kibera kamwe mu gatuwe mu kajagari, abagatuye bakaba mu bukene bukabije, mu mujyi wa Nairobi. Aya mabandi yatemye imodoka barimo bakoresheje imihoro kubw’amahirwe bateshwa na Polisi bataragera ku banyamakuru ngo babahohotere.

Kibera niko gace ka mbere gatuwe mu buryo bwa Kajagari muri Kenya no muri Afurika muri rusange kuko abasaga miliyoni imwe babayeho batabona ubuzima bw’ibanze burimo kubona ifunguro n’ubuvuzi. Hashize icyumweru impuzamashyaka ya AZIMIO, itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto iyobowe na Raila Odinga, ikangurira abaturage kujya mu muhanda bakigaragambya basaba Leta kugabanya ibiciro aho akenshi bakunda gukoresha aka gace kuko ariko gatuwemo n’abakene benshi.



Citizen TV ni imwe muri Televiziyo ikunda gushinjwa gutangaza inkuru zibogamira kuri AZIMIO, ibituma abayoboke ba UDA ya Perezida William Ruto batayibona neza. Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Kenya riherutse gutangaza ko nta Televiziyo yo muri iki gihugu yemerewe gutangaza amakuru agaragaza uko imyigaragambyo irimo kugenda kuko byongera ukugumuka mu baturage.

Perezida William aherutse kunenga Raila Odinga ko arimo gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho kandi yarananiwe kubasaba ngo bamushyigikire mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka yatsinzwe. Odinga we avuga ko atazahagarika kwigaragambya ngo uwo bizabangamira azahamagare polisi ize kumufunga.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author