Kenya igiye gusubukura ingendo zo mu kirere z’imbere mu gihugu

Guverinoma ya  Kenya yatangaje ko ingendo zo mu kirere zizasubukurwa  tariki 15 Nyakanga 2020 ,ibi bije nyuma y’isubukwa ry’ingendo z’abantu imbere mu gihugu.

Mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirusi,ibihugu bitandatukanye byagiye bihagarika ingendo zo mu kirere ndetse ni zo ku butaka hamwe na hamwe.Aho icyorezo kigenda kigenza make hari ibikorwa birikugenda bikomorerwa  ariko hakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Muri ibyo bikorwa bigenda bikomorerwa  harimo n’ingendo z’imbere mu gihugu,urugero ni mu gihugu cya Kenya aho kuri iki cyumweru yatangaje ko ingendo zo mu kirere z’imbere mu gihugu zizasubukurwa tariki 15 Nyakanga.

Ubuyobozi bwa sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere Kenya Airways bwatangaje ko  ngo uku gusubukura ingendo z’imbere mu gihugu bizakurikiza amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid -19 arimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi ,kwambara udupfuka munwa ndetse no kugira isuku. Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bukomeza buvuga ko buzakorana bya hafi na minisiteri y’ubuzima nkuko byatangwajwe n’umuyobozi w’iyi sosite Kilavuka.

Inkuru y’isubukura ry’ingendo zo mu kirere z’imbere mu gihugu yakiriwe neza n’inzego z’ubukerarugendo zo muri iki gihugu cya Kenya .

Umuyobozi  w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo muri Kenya Alex Gita yavuze ko isuburwa ry’izi ngendo byitezweho kuzahura ubukungu bw’ikigihugu bwagizweho ingaruka na covid-19,anaboneraho umwanya wo gushishikariza Abanyakenya gusura ibyiza bitatse igihugu cyabo.

Nubwo hari ibikorwa bigenda bikomorerwa mu bihugu bitandukanye hakwiye kurebwa uburyo ingamba zo kwirinda covid-19 zikomeza kubahirizwa mu rwego rwo guhashya burundu iki cyorezo.

 Ubwo twandikaga iyi nkuru, amakuru yagaragaraga ku rubuga rwa World Ommitters yagaragazaga ko  ko muri iki gihugu cya Kenya abantu barenga 10,105 aribo bamaze kwandura iki cyorezo ,abagera ku 185 bamaze guhitanwa nacyo mu gihe abantu barenga 2,881 aribo bamaze kugicyira.

Yanditswe na NGABITSINZE Ferdinand@igicumbinews.co.rw