Kenya: Intanga z’abantu zirimo kugurwa cyane
Abashaka umwana bagana imwe muri sosiyete zitanga iyi serivisi bagahitamo intanga ngabo cyangwa ingore bifuza, bakurikije isura, ubwenge cyangwa imico y’uwayitanze, bakazihuza muri laboratoire zigakora umwana maze agashyirwa mu mura w’umugore cyangwa mu byuma byabugenewe kugira ngo akuriremo.
Imwe muri sosiyete zikora ubu bucuruzi muri Kenya ni iyitwa LaFemme Healthcare Clinic, yatangiye ubu bucuruzi abantu batabyumva neza, ndetse bamwe mu bagurishaga intanga kuri iryo vuriro bagendaga bakwirakwiza amakuru atariyo, abakiliya baragabanuka.
Nyuma nibwo Umuyobozi waryo, Dr George Thuo, yigiriye inama yo gutanga itangazo ryamamaza ku bitangazamakuru. Yagize ati“Twakiriye ibitekerezo by’abantu 4.700. Ibyinshi byari ibidutuka bivuye mu banya-Kenya.”
Nubwo hari benshi bababwiye amagambo abaca intege, abakiliya bagiye biyongera ndetse umuyobozi w’iri vuriro ashimangira ko hari imiryango myinshi ikeneye abana, kandi kugira ngo ibabone bisaba ko hari abemera gutanga intanga zabo.
Muri Kenya ubucuruzi bw’intanga buri mu butanga amafaranga menshi, kuko umugore cyangwa umukobwa utanze igi rye yishyurwa amashilingi ya Kenya hagati ya 30.000 na 50.000 [Ibihumbi 280 Frw – ibihumbi 460 Frw], mu gihe agacupa gato karimo intanga ngabo kagura amashilingi ya Kenya hagati ya 3.000 na 10.000 [27.000 Frw-90.000 Frw], gusa iyo afite imico myiza ibiciro birazamuka intanga ze akazigurisha hagati y’ibihumbi 25 na 30 by’amashilingi ya Kenya.
Utanga intanga muri iki gihugu agomba kuba ari umuntu uri hagati y’imyaka 18 na 25 kubera ko muri iyi myaka ari bwo intanga ziba ari nyinshi kandi zujuje ubuziranenge.
Bagomba kuba nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina barwaye, batarabaswe n’ibiyobyabwenge, batarengeje ibiro hagendewe ku burere n’imyaka yabo, ndetse batarafunzwe na rimwe.
Ugiye gutanga intanga abanza gukorerwa isuzuma kwa muganga kugira ngo barebe ko nta kibazo cyerekeranye n’ubuzima afite.
Amavuriro agurisha izi ntanga, aba afite igitabo cyanditsemo imyirondoro yose y’uwifuza gutanga intanga, harimo idini asengeramo, ubwoko bwe, uburebure, ibiro, ibara ry’ijisho rye, iry’umusatsi we, ubwoko bw’amaraso, icyo akora ndetse n’amashuri yize. Bamwe haba hariho n’amafoto yabo.
Dr Wanjiru Ndegwa-Njuguna, umuganga uvura indwara z’abagore n’abakorwa mu ivuriro ritanga izi serivisi ryitwa Footsteps to Fertility, yavuze ko umukiliya aza akareba muri icyo gitabo agahitamo umuntu yifuza ko yamuha intanga, kuko zitangwa kuri komande.
Gusa uyu muganga yavuze ko iyo babonye umuntu mwiza cyane cyangwa ugira umutima mwiza, ufite igipimo cy’ubwenge kiri hejuru cyangwa ufite ubwenge runaka bwihariye, kandi wifuza gutanga intanga bahita bazigura batiriwe bategereza ko hari uza gutanga komande, kuko baba bazi ko mu bya mbere abakiliya bifuza ari abantu beza cyangwa abafite ubwenge bwinshi.
Uretse ibyo kugura no kugurisha intanga, aya mavuriro kandi atanga serivisi zo gukura intanga ngore mu bagore cyangwa abakobwa bari hagati y’imyaka 25 na 35, bakazibika ahantu zitazangirika, ku buryo n’iyo yarenza imyaka runaka yagenwe ngo abyare, aba ashobora kujya kuzizana zigakorwamo umwana.
Dr Wanjiru yagize ati “Abagore baba bifuza gukomeza amashuri yabo ariko batekereza ko imyaka yabo izabagabanyiriza amahirwe yo kubyara, bakaza hano tukababikira amagi yabo [intanga ngore] kugira ngo bazabyare niyo imyaka yaba yararenze.”
Kubika intanga ngore ku mwaka byishurwa hagati y’ibihumbi 20 na 30 by’amashilingi ya Kenya.
Ibi bituma bene aya mavuriro atanga izi serivisi yunguka cyane nubwo imashini zifashishwa mu kubika izi ntanga ngore ziba zihenda cyane, kuko zigura miliyoni 60 z’amashilingi ya Kenya [zirenga miliyoni 500 Frw].
Ubu bucuruzi ni bumwe mu buri kubona agatubutse muri Kenya cyane ko muri iki gihe tugezemo ikoranabuhanga ryahawe ijambo, aho umuntu utabyara ashobora kubona umwana cyangwa se umukobwa warengeje imyaka akabyara.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: