Kenya: Perezida Uhuru Kenyatta arashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Mu gihugu cya Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta yanenzwe bikomeye nyuma yo gutaha imishinga mu gihe cy’amasaha ya Nijoro, kandi bibujijwe kugenda Nyuma ya Saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.



Iyi mishinga yatashywe mu masaha abujijwe, ni ibitaro bitanu bimaze iminsi byuzuye.

Uhuru Kenyatta yasobanuye ko byari ngombwa kubikora nijoro mu rwego rwo kugenzura niba serivisi zitangwa neza.

Yavuze ko ibyo bitaro byitezweho gukora amasaha 24 kandi ko yashakaga kugenzura niba koko ari byo.



Ikindi yasobanuye ko gutangiza ibyo bitaro ku manywa byari gutuma harengwa ku mabwiriza yo guhana intera.

Nyamara n’ubwo yabisobanuye gutyo ntibyabujije bamwe mu Banya-Kenya gukoresha imbuga nkoranyambaga bashinja Perezida wabo kutubahiriza amabwiriza we ubwe yishyiriyeho .

Nk’uwitwa Ongomah yanditse kuri Twitter yibaza igituma Perezida Uhuru Kenyetta atangiza imishinga nijoro, ikindi akanarenga ku masaha y’umukwabu?, yashoje igitekerezo cye yibaza niba atubaha amategeko ye .

Ubutumwa Miqdad Abdissalam yanditse, igice kimwe cyabwo kigira kiti: “Perezida Uhuru Kenyatta ejo akwiye kugezwa mu rukiko kubera kurenga ku masaha yo gutaha”.

Naho uwitwa Ahmad Salim, we yanditse kuri Twitter ati: “Ubu noneho Uhuru akwiye gukuraho umukwabu kuko na we aribonera agaciro ko gukora amasaha y’ikirenga nijoro”.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: