Kenya: Umubyeyi yatunguwe no kubyara abana batanu kuko yari aziko azabyara bane

Umubyeyi yabyaye abana batanu

Byari ibyishimo ubwo kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umubyeyi wo muri Kenya yabyaraga abana batanu ku bitaro bya Kisii Teaching and Referral Hospital.

Citizen TV ivuga ko uyu mubyeyi yabanje kubyara neza abana bane, uwa gatanu avuka bamubaze, ariko kuri ubu bose bakaba bameze neza.

Se w’aba bana batanu, Douglas Nyaoko, yavuze ko isuzuma umugore we yari yarakorewe mbere yuko abyara ryagaragazaga ko azabyara abana bane, ariko agiye kubyara abyara batanu, ngo ibintu byabatunguye cyane.

Nyaoko, usanzwe atunzwe no guca inshuro arimo gusaba abagiraneza kumufasha kugirango abone igitunga abo bana.

Umubyeyi yabyaye abana batanu(photo:Daily Nation)

BIZIMANA Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri YouTube: