Kenya: Umudepite yakubitiwe mu kabari

Umudepite w’agace ka Kinangop, mu gihugu cya Kenya, Zachary Kwenya Thuku, yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko abaturage bamusagariye bakamukubitira mu kabari.

Videwo ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu mudepite mu mvururu ahanganye n’itsinda ry’abantu bari mu kabari. Abo bantu bariye karungu basabaga ko uyu mudepite asohoka , ariko we ntiyashakaga kuva mu kabari.

Aba bagabo bakomeje kugaragaza uburakari, amaherezo depite abona ko ari bukubitwe ahunga asohokera mu muryango wo mu gikari asanga naho bahamutegerereje.

Thuku yasubiye mu kabari akomeza gutongana n’abashaka kumukubita. Imvuru zirushaho kwiyongera ubwo hazaga abagore babiri bakamugota bashaka kumuhungisha. Ntibyakunze ahubwo hakomeza kubaho intonganya bigera aho umugabo umwe amumenaho inzoga abandi baramwahuka baramukubita. Muri ako kanya yagize amahirwe asohoka yiruka ageze hanze abo ahasanze baramukiza

Amakuru avuga ko Zachary Thuku abaturage bamuziza ko ari mu badepite batoye bemeza ko Visi Perezida w’igihugu cya Kenya, Rigathi Gachagua agomba kweguzwa.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author