Kenya: Umupasiteri yatwaye umugore w’umwe mu bayoboke b’idini rye
Umugabo witwa John Kanyua ukomoka muri Kenya ari kurira ayo kwarika nyuma y’aho Bishop w’itorero asengeramo yamutwaye umugore we Leah bari bamaze imyaka 26 babana nk’umugabo n’umugore.
Nkuko Kanyua yabitangarije abanyamakuru,uyu mupasiteri niwe wabasezeranyije mu myaka 26 ishize ariko byarangiye amutwariye umugore nyuma yo kumuha akazi ko kumwungiriza.
Uyu mugabo avuga ko yabwiwe kenshi ko uyu mupasiteri yirirwa mu rugo rwe yikingiranye n’umugore we ariko akanga akabima amatwi.
Kanyua yavuze ko we n’umugore we basengeraga mu itorero rya Joy Springs Church ryayoborwaga ba Bishop Wangivi wamutwariye umugore nyuma yo kumwiyegereza akamugira umwungiriza we.
Bishop Wangivi yamaze igihe kinini aza mu rugo rwa Kanyua akirirwayo aganira n’uyu mugore we kugeza ubwo amutwaye umutima aramucyura.
Yagize ati “Byanteye agahinda kenshi ubwo Bishop yazaga mu rugo agatwara umugore wanjye n’abana,arangije abakodeshereza inzu hafi n’isoko barabana.biriya ntibyemewe,ntabwo nzicara ngo nkomeze kurebera.Leta nitagira icyo ikora nzakemura ikibazo mu buryo bwanjye.Byarangoye kubaka umuryango.Sinzemera ko bakora ubukwe.”
Mu minsi ishize ababyeyi ba Leah bandikiye Kanyua bamusaba ko yakwemera bakamusubiza inkwano yamutanzeho ariko akamureka agashyingiranwa na Bishop arabyanga avuga ko agikunda umugore we ndetse ngo namusaba imbabazi azamugarura mu rugo.
Kanyua aracyarihira amashuli abana be ndetse rimwe na rimwe arabagaburira igihe agitegereje ko Leta imusubiza umugore we cyangwa ngo akamwisubiza ku ngufu.
Uyu mu bishop yatwaye umugore w’abandi asize uwe witwa Agnes Wangivi bari bamaranye imyaka 34 ndetse bafitanye abana 3.