Kenya: umuturage waje ku igare aje gushyingura Arap Moi yabujijwe kwinjira.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The standard media cyo muri kenya ivuga ko  umuturage witwa Nathan Ambuti yabujijwe  kwinjira mu rugo rwa nyakwigendera Daniel Arap Moi ,abashinzwe umutekano bamubujije kwinjira bamubwira ko ataha akazagaruka ku munsi wejo wo ku wa gatatu aje gushyingura.

Nathan Ambuti  yaje mu rugo rwa nyakwigendera Daniel Arap Moi ari ku igare aturutse mu gace kitwa Kakamega.

Nathan Ambuti waje ku igare, amaze iminsi akora urugendo rungana n’ibirometero 223km aza guherekeza nyakwigendera Daniel Arap Moi, ageze kwa nyakwigendera inzego z’umutekano zimubuza kwinjira.

Nathan Ambuti  yavuze ko atagombaga gusiba kuza guherekeza nyakwigendera Daniel Arap Moi.

Nathan Ambuti   yagize ati:”sinagombaga kubura kuza guherekeza  Daniel Arap Moi wazanye amahoro muri kenya ndetse no muri Afurika muri rusange.

Nathan Ambuti  yakomeje avuga   ko nawe aharanira amahoro aho atuye bityo ko atagombaga kubura kuza gushyingura Daniel Arap Moi.

Nathan Ambuti nyuma yo kwangirwa n’abashinzwe umutekano  kwinjira kwa Daniel Arap Moi   byarangiye yemerewe kwinjira.

Daniel Arap Moi yitabye imana tariki 4 z’ukwezi kwa Gashyantare 2020 mu bitaro bya Nairobi, Daniel Arap Moi yitabye imana afite imyaka 95.

Biteganyijwe ko Daniel Arap Moi azashyingurwa ku munsi wejo wo ku wa gatatu.

Kuri uyu wa kabiri abakuru b’ibihungu batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu cy’Urwanda Paul Kagame bitabiriye umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera Daniel Arap Moi.

Moi yayoboye Kenya guhera mu 1978 kugeza mu 2002. Ashimirwa kuba yarabashije guharanira amahoro y’igihugu cye mu bihe ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byari birimo imvururu n’intambara. Icyakora abandi bamushinja kuyoboza igitugu mu gihe cye, kutihanganira abamurwanyaga na ruswa.

Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw