Kenya:Abagore babiri baguranye abagabo babo

http://i114.photobucket.com/albums/n252/jbhorrocks/couples-collection.jpg

Abagore babiri bo mu karere ka Busia mu burengerazuba bwa Kenya bumije abantu ubwo baguranaga abagabo babo bagamije gushaka ibyishimo.

Lilian Weta w’imyaka 28 y’amavuko ufite abana batatu, na Millicent Auma w’imyaka 29 ufite abana babiri, bagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya, kubera kugaragara nk’abakoze ikintu kidasanzwe ku bashakanye.

Mu cyumweru gishize, bemeranyijwe imbere y’abategetsi uko abana babo bazajya bitabwaho nyuma yaho abo bagore baguraniye abagabo babo n’abana.

Abo bagore bavuga ko bafashe icyo cyemezo kubera ubushyamirane budashira mu miryango yabo.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya byasubiyemo amagambo ya Lilian avuga ko yafashe icyo cyemezo nyuma yaho umugabo we azanye undi mugore mu nzu yabo mu kwezi gushize.

Yagize ati: “Umugabo wanjye yarambeshye ngo mubyara we uvuye ahitwa Bungoma azaza kudusura, rero ngo ntegure amafunguro ndetse n’aho umushyitsi azarara. Hashize akanya gato mbona umugore arinjiye, aravuga ngo nimuharire akanya kuko iyi ari inzu ye ubu ngubu, bitihi se antere icyuma”.
Amagambo ya Lilian yakomeje asubirwamo n’ibitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko Millecent yamusabye gushaka umugabo we, yamubona bagashakana, nuko koko aragenda ajya kumushaka ndetse bakorana ubukwe mu byumweru bitatu bishize.

Bwire, wari umugabo wa Millicent, yagize ati: “Uyu mugore yaje arira anatabaza yinubira ko umugore wanjye yamutwariye umugabo n’inzu ye”.
“Ndamubwira nti, kubera ko umugore wanjye ari we wakwirukanye iwawe, rero jyenda ufate ibyawe byose n’abana bawe ubundi uze ubane nanjye hano”.
Ubu hashize ibyumweru bibiri uyu Lilian Weta ashakanye na Christopher Bwire nyuma yaho abakunzi babo babagambaniye, ariko bavuga ko nta nzika babafitiye ku byo bakorewe.

Bwire yabwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya uko ubuzima bwe bwahindutse kuri ubu, bukaba ari ibyishimo.
Ati: “Ababi babiri babane, n’abeza babiri babane, nta cyo nicuza iyo mbitekerejeho”.
“Muri iyi minsi mbyukira igihe nshakiye, kandi nkaryama igihe nshakiye, ndya neza, mfite ibyishimo byinshi kubera kubana na Lilian”.
Lilian na we avuga ko yishimiye cyane kubana na Bwire.

Barasa wahoze ari umugabo wa Lilian, avuga ko adateganya kongera kubana na we ndetse ko nta makuru ye ashaka kumenya kuko avuga ko we na Millicent babanye mu munezero.

@igicumbinews.co.rw

About The Author