Kera kabaye Messi yemeye ko bagabanya umushahara we

Rutahizamu w’ikipe ya Barcelona Lionel Messi, yemeye ko abakinnyi ba Barcelona bazafata 70 kw’ijana (70%) y’umushara wa buri mukinnyi, ibi bikazatuma ikipe ikomeza kuguma neza mu bijyanye n’amafaranga, ni mugihe kandi abandi bakozi b’ikipe bo bazajya bishyurwa amafaranga yabo yose.

Mu butumwa burebure yanditse ku rubuga rwe rwa Insitagram Messi yagize ati:”ku ruhande rwacu, igihe kirageze ko dutangaza ko twemeye gukatwa 70% ku mushahara wa buri mukinnyi.Muri ibi bihe bikomeye nibwo uruhare rwacu rugomba kugaragara, icyo dushaka ni ukwerekana ko ibyo dukeneye buri gihe tubibona. Turakatwa imishahara kuko tuzi neza ko ibi bihe bidasanzwe.

Messi akimara gushyira ubu butumwa ku mugaragaro, abakinnyi hafi ya bose ba Barcelona harimo Gerard Pique, Sergio Busquets, Luis Suarez, Jordi Alba, Antoine Griezmann, Frenkie de Jong, Arturo Vidal na Marc-Andre ter Stegen, bafashe ubu butumwa babushyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Andi makipe yo muri Esipanye ateganya gukora nk’ibyo Barca yakoze ni ikipe basangiye umujyi ariyo Espanyol na Atletico Madrid.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News