Kera kabaye muri Gicumbi habonetse umukobwa uri mu bahatana muri Miss Rwanda 2020

Amarushanwa ya Miss Rwanda ni igikorwa ngarukamwaka kiba kigamije gutoranya umukobwa uhiga abandi agahagarira abandi bose ku rwego rw’igihugu ,iki gikorwa rero kijyamo abakobwa biyumvamo kuba bahatanira uyu mwanya gusa abiyandikishije bose siko bagera kuri uyu mwanya kuko amajonjora agenda agaragaza abagomba gukomeza kugeza hasigaye umwe ari nawe utsindira iri rushanwa.

Mu myaka yagiye ihita hari uturere wasangaga tudafite numwe wiyumvisemo kuba yahatanira uyu mwanya aho na Gicumbi wasangaga nta mukobwa waturutsemo ngo ahatanire uyu mwanya ukibaza niba ntabakobwa babamo bikakuyobera ukabura ikibitera.

Kuri ubu mu karere ka Gicumbi habonetse umukobwa uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Irasubiza Alliance ni umukobwa ukomoka mu Mudugudu wa Kimira, Akagari ka Gisuna umurenge wa Byumba akarere ka Gicumbi akaba ari umwe mubahatanira uyu mwanya wa Miss Rwanda 2020 akaba yaranamaze gutsinda amajonjora yo kwemeza abagomba gukomeza guhatanira uyu mwanya.

gutora birakomeje, Amatora akaba yaratangiye tariki 23 Mutarama 2020, aho abakobwa 54 batangiye urugendo rwo guhatanira kwishakamo 20 bazajya mu mwiherero uzavamo Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 n’ibisonga bye.

Aya marushanwa yatangiye tariki 21 Ukuboza 2019 hashakishwa abakobwa bazahagararira intara zose. Nyuma yo kubona 54 bazihagarariye kuri ubu hatangiye urugendo rushya ruganisha kuri pre-selection ahazatangazwa 20 bazajya mu mwiherero.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw