Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi akurikiranweho kwiba umwana w’imyaka 6

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka mu kagari ka Gako yashoboye kugarura umwana w’imyaka itandatu wari wibwe na Twizeyimana Jean Baptiste w’imyaka 30 afatanyije na Umuhoza Cyuzuzo Ange w’imyaka 26. Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata ahagana saa mbiri z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu Twizeyimana wafatanywe uriya mwana ari nawe se nk’uko abivuga akaba yaramubyaranye na Niyigena Immaculée ari nawe yibye uwo mwana.

Ati “Bariya bantu bombi babyaranye uriya mwana mu buryo butemewe n’amategeko kuko Twizeyimana asanganywe undi mugore wemewe n’amategeko, tariki ya 13 Mata ku mugoroba yaje mu rugo kwa Niyigena nk’uje gusura umwana amuha amafaranga ngo ajye kugura bombo naho yari yacuze umugambi na Umuhoza Cyuzuzo Ange ahita atwara umwana.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko kuva umwana yajya kugura bombo ntiyongeye kugaruka ndetse na Se yahise ataha. Umugore akomeje kubura umwana abibwira Twizeyimana nawe amwemerera ko yamujyanye yamugejeje iwe.

Ati “Niyigena akimara kumva ko Twizeyimana ariwe wajyanye umwana kandi akaba yanze kumugarura anamubwira ko atazamumuha nibwo yahamagaye Polisi kugira ngo imufashe kubona umwana we. Abapolisi bahise batangira igikorwa cyo gufata Twizeyimana ahita afatwa muri iryo joro yamburwa umwana.”

Twizeyimana yafatiwe mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ari naho asanzwe atuye ahita ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri icyo cyaha. Ni mugihe hakirimo gushashakishwa Umuhoza Cyuzuzo Ange wafatanyije na Twizeyimana gutwara uwo mwana.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana Ingingo ya 31 ivuga ko Umuntu wambura umwana ababyeyi be, abishingizi be bemewe n’amategeko cyangwa abo asanzwe abana na bo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw